Gen.Muhoozi yahoshe amakimbirane yari amaze iminsi hagati y'umuhanzi Bebe Cool na jolly Mutesi

Byatangiye ubwo Bebe Cool yatangazaga ko yaganiriye n'uwahoze ari nyampinga w'u Rwanda mu wa 2016 ku mbuga nkoranyambaga, Bebe Cool yavuze ko yabanje kwizera ko ari Jolly Mutesi bari kuganira ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kubona amazina n’amafoto bye ndetse no kumva amwizeza kumuhuza n’abantu bo mu mushinga wa Visit Rwanda no muri Arsenal. Nyuma y’uko atanze amafaranga inshuro zitandukanye, yaje gushinja jolly kumuriganya.

Gen.Muhoozi yahoshe amakimbirane yari amaze iminsi hagati y'umuhanzi Bebe Cool na jolly Mutesi

  Mutesi Jolly yahise ahakana ibyo yashinjwaga nuyu muhanzi wo mu gihugu cya Uganda avuga ko atari we wari inyuma y’ubwo buriganya, ahubwo ko Bebe Cool yashutswe n’umuntu wakoresheje amazina n’amafoto bye kugira ngo amwambure amafaranga. Yavuze kandi ko na we ubwe yigeze guhura n’ikibazo cy’abantu biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga.Abinyujije ku rubuga rwe rwa x yihanganishije Bebe cool ku bujura bwamukorewe ariko amusaba ko yajya abanza gutekereza neza mbere yo gufata imyanzuro yo gushinja ibinyoma.

Jolly Mutesi Nyampinga w'u Rwanda 2016

Nyuma yayo makimbirane ndetse no guterana amagambo ,byakomeje kuvugisha benshi mu bakurikirana aba bombi ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga muri rusange cyane ko bose ari ibyamamare rwakomeje kubura gica kugeza aho umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi byaje kuvugwa ko ari kugerageza guhosha uwo mwuka mubi.

Gen Muhoozi Kainerugaba

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko yakiriye ubutumwa bwa Gen. Muhoozi Kainerugaba bumusaba gukemura iki kibazo mu bwumvikane ndetse mu muhezo , aho yamwibukije ko impande zombi ari umuryango we . Bebe Cool yavuze ko ashimira Gen. Muhoozi ku nama  yamuhaye,muri ubwo butumwa kandi  agaragaza ko atagishaka gukomeza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Bebe cool umuhanzi mu gihugu cya Uganda

Kugeza ubu nta rwego rw'ubutabera cyangwa urundi rwego ruratangaza umwanzuro ku birego bya Bebe Cool cyangwa ibisobanuro bya Jolly Mutesi.

Share