Ikipe ya Kiyovu Sports Yatandukanye n’Uwari Umutoza Wayo.

Ikipe ya Kiyovu Sports, yatandukanye n’uwari umutoza wayo, Umwongereza Mark Harrison, nyuma y’uko ayitoje imikino itatu gusa ya Shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/2027.

Ikipe ya Kiyovu Sports Yatandukanye n’Uwari Umutoza Wayo.

Umuyobozi mukuru wa Kiyovu Sports David Nkurunziza, yahamije iby’aya makuru kuri uyu wa kane, aho yavuze ko uyu mutoza yahisemo gutandukana na Kiyovu Sports kubera impamvu ze bwite, kandi ko nta makimbirane yari afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Kugenda kwa Mark Harrison, kuje nyuma y’igihe kitageze ku mezi abiri agizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports, aho yari yarahawe inshingano zo kubaka ikipe ikomeye mu marushanwa y’imbere mu gihugu. 

Uyu mutoza w’Umwongereza, yagize mu Rwanda muri Kanama nk’umutoza mushya wa Kiyovu Sports, aho yari asimbuye Umurundi Francis Haringingo wari werekeje mu ikipe ya Rayon Sports isanzwe ari umukeba ukomeye wa Kiyovu Sports. 

Nubwo yari amaze igihe gito nk’umutoza wa Kiyovu Sports, imirimo ye yayitangiye neza ubwo yafashaga iyi kipe kwegukana igikombe cya Ferwafa Super Cup 2026, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Police FC igitego 1-0 kuwa 30 Kanama uyu mwaka.

Gusa ibihe byiza ntibyakomeje, kuko iyi kipe itakomeje kuguma muri uwo mujyo w’insinzi, aho imikino ibiri ya mbere ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Kiyovu yayitsinzwe, igatsindwa n’amakipe ya Gorilla na Musanze FC. Umukino wa gatatu, ni wo wayihesheje amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, aho yatsinze ikipe ya Bugesera FC igitego 1-0 kuwa 15 Nzeri 2026.

Gusa, hari amakuru ahuza igenda rya Mark Harrison n’ibibazo by’ubukungu byavuzwe mu ikipe ya Kiyovu mu byumweru bike bishize. Mark Harrison, yakunze kumvikana ashyira igitutu ku buyobozi bw’ikipe, kugira ngo bukemure ibibazo by’ubukungu yemezaga ko bigira ingaruka kuri we no ku bakinnyi. Kuri we, yemezaga ko ibyo bibazo by’ubukungu ari yo ntandaro yo kutitwara neza kw’ikipe muri rusange.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ikipe ntiburemeza niba igenda rye rifitanye isano n’ibibazo by’ubukungu byavuzwe mu ikipe.

Ikipe ya Kiyovu, igiye gutangira urugendo rwo gushaka umutoza mushya, ari na ko yitegura umukino wa Shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Marines, ukazabera kuri Stade Umuganda kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Share