Dosiye ya Shema Fabrice Yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko dosiye y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Shema Fabrice yagejejwe mu bushinjacyaha.
Shema Fabrice, yatawe muri yombi kuwa 11 Kanama 2026, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Avuga kuri iyi dosiye, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati, “Dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha ejo hashize tariki 18 Kanama 2026, ndetse iperereza riracyakomeza.”
Mbere, Dr. Murangira B. Thierry, yari yarahishuye ko ibyaha Shema Fabrice akurikiranyweho bidafitanye isano n’umwanya arimo wo kuba umuyobozi wa FERWAFA, ko ahubwo bijyanye n’imirimo y’ubucuruzi asanzwe akora.
Itegeko N 060/2021 ryo kuwa 14 Ukwakira 2021 rigena inyandiko zishobora gucuruzwa, riteganya ko gutanga sheki itazigamiwe ari icyaha. Iyo uwakurikiranwaga kuri iki cyaha agihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga afite agaciro kikubye inshuro ziri hagati y’eshanu n’icumi k’amafaranga yanditswe kuri iyo sheki.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana amakuru arambuye kuri dosiye ya Shema Fabrice, arimo ingano nyayo y’amafaranga yanditswe kuri sheki, uwareze Shema Fabrice mu rwego rw’ubunzacyaha n’ayandi.