Uburusiya bwanze icyifuzo cy’umutwe w’AbaTuareg cyo kuvana ingabo zabwo muri Mali

Uburusiya bwanze icyifuzo cy’umutwe w’AbaTuareg cyo kuvana ingabo zabwo muri Mali

Uburusiya bwamaganye icyifuzo cy’ingabo z’umutwe w’abaTuareg cyo kuva muri Mali, ahubwo bugaragaza ko ingabo zabwo zizaguma muri icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Uburengerazuba mu rwego rwo kurwanya imitwe ihungabanya umutekano wacyo.

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya bizwi nka Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko ubuyobozi bwa Gisirikare muri Mali budashobora guhangana bwonyine n’imitwe y’iterabwoba budahawe ubufasha n’Uburusiya agira ati, “Ukuba k’Uburusiya muri Mali ni ingirakamaro nk’uko byasobanuwe na Leta y’iki gihe muri icyo gihugu. Muri Mali, Uburusiya buzakomeza guhangana n’imitwe igendera ku matwara akarishye, iterabwoba n’ibindi bikorwa bibi, kandi buzakomeza guha ubufasha Leta ya Mali muri iki gihe.”

Abarwanyi b’umutwe w’AbaTuareg bafatanyije n’abo mu mutwe wiyise uwo kubohora intara ya Tuareg ariko yiswe Azawad n’uwo mutwe, baherutse gutangaza icyifuzo cyabo cyo guhirika ubutegetsi bwa Mali, by’umwihariko bakaba bifuza kugera ku mugambi wabo babanje kwigarurira uduce tw’Amajyaruguru ya Mali harimo intara za Gao, Timbuktu ndetse na Ménaka, ni nyuma y’uko ibitero byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro mu cyumweru gishize, bitumye iyo mitwe itera intambwe ikigarurira agace ka Kidal.

Share