BNR Yashyizeho Urugero rw’Inyungu Fatizo Rwaherukaga mu Myaka 16 Ishize.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, kigera kuri 9.5 ku ijana, kivuye kuri 8.75 ku ijana cyaherukaga gushyirwaho mu mezi atatu ashize. Iki ni cyo gipimo cyo hejuru mu myaka irenga 16 ishize, kuko giheruka kugera kuri 9 ku ijana mu mwaka wa 2009.

BNR Yashyizeho Urugero rw’Inyungu Fatizo Rwaherukaga mu Myaka 16 Ishize.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iri zamuka rigamije ahanini guhangana n’izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 19.5 ku ijana mu kwezi kw’Ukwakira.

Iki gipimo gishya cya 9.5 ku ijana, ni cyo cyo hejuru mu myaka irenga 16 ishize. Ubwo giheruka kurenga 8.75 ku ijana, ni mu mpera z’umwaka wa 2009, kuko icyo gihe cyageze kuri 9 ku ijana.

Guverineri Hakuziyaremye, yavuze ko umusaruro muke w’ubuhinzi ukomeje gutuma ibiciro ku masoko bizamuka, hakiyongeraho n’amakimbirane akomeje kubera mu karerek’Uburasirazuba bwo Hagati.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’umusaruro muke w’ubuhinzi, cyane cyane bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Yongeyeho ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo abahinzi babone ifumbire ku gihe kandi ku giciro kiboroheye. 

BNR yavuze ko kuba inyungu fatizo yazamuwe ku ijanisha rya 0.75 ku ijana, ikava kuri 8.75 ku ijana ikagera kuri 9.5 ku ijana, bizafasha gutuma izamuka ry’ibiciro risubira ku rugero ntarengwa.

Izamuka ry’ibiciro, ryavuye kuri 13.2 ku ijana mu gihembwe cya kabiri rigera kuri 15.8 ku ijana mu gihembwe cya gatatu cya 2026, mbere yo gukomeza kuzamuka rikagera kuri 19.5 ku ijanamu kwezi kw’Ukwakira.

Ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba, ni byo byagize uruhare runini mu izamuka ry’ibiciro mu gihembwe cya gatatu, aho izamuka ry’ibiciro muri iki cyiciro ryavuye kuri 7.3 ku ijanarikagera kuri 21.7 ku ijana, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’inyama, imboga n’imbuto.

Uretse ibyo, izamuka ry’ibiciro ku masoko mu bindi bicuruzwa, hatabariwemo ibiribwa byangirika vuba hamwe n’ibicuruzwa bikomoka ku ngufu, ryaragabanutse rivakuri 12.3 ku ijana rigera kuri 11.4 ku ijana.

Biteganyijwe ko muri rusange, izamuka ry’ibiciro rizagera ku mpuzandengo ya 14.4 ku ijana mu mwaka wa 2026.

Share