Hon. Frank Habineza arasaba Ko Ibitaramo Bigira Amabwiriza y’Imyambarire.

Kuwa 29 Kanama 2026 ubwo muri Parikingi ya BK Arena haberaga igitaramo cy’umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, hari bamwe mu bakobwa bacyitabiriye ariko basubizwa inyuma bitewe n’uko bari bambaye.

Hon. Frank Habineza arasaba Ko Ibitaramo Bigira Amabwiriza y’Imyambarire.
Hon. Frank Habineza arasaba Ko Ibitaramo Bigira Amabwiriza y’Imyambarire.

Benshi mu bakobwa n’abagore b’ibyamamare, bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku ngingo ijyanye n’imyambarire, aho hari bamwe bavuga ko umukobwa akwiye kwambara yikwije, abandi bakavuga ko umukobwa akwiye kwambara uko abyifuza.

Umwe mu bayobozi batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko no Guhanga Udushya Madame Sandrine Umutoni. Yavuze ko imyambarire no kujyana n’ibigezweho bikwiriye kujyana n’imico ya buri gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Madame Sandrine Umutoni yagize ati, “Kugendana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco. Ku mugabane wacu tubona ingero zifatika za sosiyete zinjije umuco uziranga mu mideli igezweho. Nigeria n’ibindi bihugu byerekanye ko ibikorerwa imbere mu gihugu, ibihangano by’abanyabugeni bashobora kubyambara bikabatera ishema, kandi bigakomeza

kujyanishwa n’imyambarire igezweho. Ibi bikwiye kutubera urugero.”

Undi muyobozi waganiriye na KPMedia akavuga kuri iyi ngingo y’imyambarire, ni Hon. Dr. Frank Habineza, Umusenateri akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ry’u Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda). Kuri we, abona ko imyambarire igomba kugendana n’ibihe umuntu arimo ndetse n’aho agiye, ariko n’umuco w’igihugu cye ntiwirengagizwe. 

Yagize ati, “Niba ugiye gusohokera kuri Pisine nk’uko tuzifite i Rubavu, i Karongi n’i Kayonza, ntiwajyayo wambaye Kositimu, keretse ugiye kuhakorera ubukwe. Naho bitabaye ibyo, abantu baguseka bakakwibazaho. 

Yakomoje ku myambirire igomba kuranga abaje mu bitaramo, avuga ko hakagombye kubaho amabwiriza agenga imyambarire igomba kuranga abitabiriye icyo gitaramo, kandi ibyo bikajyana n’uburemere bw’igitaramo ubwacyo. 

Yagize ati, “Mu by’ukuri niba hari igitaramo gihuriza hamwe abantu benshi barimo abana, abakuru, abasaza n’abakecuru hamwe n’urubyiruko, cyakagombye kuba gifite amabwiriza akigenga y’uko abantu bagomba kwambara. Ntabwo navuga ngo bambare Mini cyangwa ntibayambare, ariko mbona ko bakwiye kwambara neza ku buryo budateza ikibazo.” 

Yongeyeho ati, “Sinavuga ngo bikwize, bambare ibigera ku birenge, ariko ku giti cyanjye mbona umuntu ashoboye kwambara ibigera hafi ku mavi, ashoboye guhisha ikibero cye akirinda kugaragaza amabere ye, ibyo byaba bikwiye. Sinavuga na none ngo abantu bambare imishanana mu gitaramo keretse ari icy’umuco cyangwa za Kositimu mu gitaramo kuko ntibikwiye, ariko abantu bakwiriye kugira umuco wo guhitamo neza, bakibaza bati, ese ibyo ngiye kwambara bihuye n’aho ngiye?”

Kuri iyi ngingo, yaboneyeho kwibutsa abantu ko umuco w’igihugu ari wo ugomba gushyirwa imbere mu guhitamo uko umuntu yambara, ariko akebura n’ababyeyi, abasaba kwigisha abana babo indangagaciro z’umuco nyarwanda. 

Yagize ati, “Icya ngombwa ni uko za ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda tuzikurikiza, tukamenya ko iki cyangwa kiriya twakoze kitabangamiye umuco wacu, kandi uwo muco twese twarawigishijwe tukiri abana. Ariko ababyeyi natwe dufite inshingano zo gukomeza gusigasira umuco wacu, kuko nitureka abana bacu bakawica, ba buzukuru bacu bazazabasange umuco w’igihugu cyacu waratakaye.”

Ingingo ijyanye n’imyambarire, si ubwa mbere iganiriweho ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu Banyarwanda, bibaza imyambarire yemewe n’itemewe. 

Ubwo yitabiraga amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabaye kuwa 19 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse kuri iyi ngingo, ariko we yibanda cyane ku bantu biyambika ubusa, bakajya ku mihanda cyangwa bakiyerekana ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe, Umukuru w’igihugu yagize ati, “Abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda, uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango wo kwambara ubusa, ariko buriya ikibazo si ukwambara ubusa ku mubiri kuko buriya no mu mutwe aba yambaye ubusa. 

Yongeyeho ati, “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, utibaza ukuntu nk’umuyobozi waba ushyira mu bikorwa inshingano zawe, ni uko turera ni uko turerwa?”

Share