U Rwanda rwongeye kwamagana abarwegekaho kurenga ku masezerano y’amahoro na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko idashobora kugerekwaho inshingano ku byaha byo kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ibitero bikomeje n’intambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda rwongeye kwamagana abarwegekaho kurenga ku masezerano y’amahoro na RDC

U Rwanda rwaboneyeho kwamagana Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’Ingabo za Leta y’u Burundi (FDNB), hamwe n’ihuriro ryazo ririmo umutwe w’iterabwoba w’abajenosideri wa FDLR,  Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, bakomeje kurasa ku baturage b’inzirakarengane batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Inyeshyamba za AFC/M23, zavuze ko ibyo bitero by’ibisasu byavuye mu Burundi bikaraswa i Kamanyola bigatuma Abanyekongo basaga 1000 bahunze bambuka umupaka wa Bugarama mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ari byo byatumye biyemeza kwirwanaho.

Ni ibitero byagabwe hifashishijwe indege nto zitagira abapilote ndetse n’indege z’intambara.

Guverinoma y’u Rwanda yanahishuye kandi ko u Burundi bumaze kohereza abasirikare basaga 20.000 muri Kivu y’Amajyepfo mu nyungu za Leta ya RDC, ndetse bagose Imidugudu y’Abanyamulenge i Minembwe mu rwego rwo kubicisha inzara ku bushake.

U Rwanda kandi ruvuga ko rutabazwa inshingano zo kurenga ku masezerano kandi RDC yivugiye ku mugaragaro ko itazubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, ahubwo ikomeje kurwana ishaka kugarura uduce twafashwe na AFC/M23, nubwo ibiganiro by’amahoro byari bigikomeje.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, riragira riti: “Ibi bikorwa byo gukomeza gushaka igisubizo cy’intambara byamenyeshejwe Umuryango Mpuzamahanga, nubwo wari ufite uburyo bwo kubyemeza kandi amakuru menshi yari ahari ku mugaragaro. Umuryango Mpuzamahanga ntiwasabye ko ibi bitero byateguwe amezi menshi na RDC bihagarara, kandi byatangiye mu cyumweru gishize.”

U Rwanda rusanga kandi kutubahiriza inshingano ku ruhande rwa RDC zo guhashya burundu FDLR nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena 2025, bikomeje kudindiza urugendo rw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, intego nyamukuru y’Amasezerano ya Washington.

Guverionoma y’u Rwanda yakomeje igira iti: “Birasobanutse ko RDC itigeze yitegura by’ukuri kwinjira mu nzira y’amahoro, nubwo Perezida Tshisekedi yitabiriye umuhango wo ku wa 4 Ukuboza, nk’aho yari abihatiwe.”

Izi mpamvu zose zishingiye ku kwica nkana amasezerano mashya yagezweho, u Rwanda ruzibona nk’inzitizi zikomeye ku mahoro, ziteza gukomeza kubabaza abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse zikanashyira mu kaga umutekano ku mupaka w’u Rwanda mu Burengerazuba.

U Rwanda kandi rusanga ari ingenzi cyane gusubira mu ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’Amasezerano ya Washington, kimwe no kurangiza inyongera z’Amasezerano ya Doha zitarashyirwaho umukono hagati ya RDC na AFC/M23 kuko ari yo nzira yonyine ifatika kandi yizewe yo kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Share