Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano y’amahoro ya Washington
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bamaze gusinya Amasezerano y’Amahoro yari yarananiranye mu gihe kirenga cy’imyaka 30.
Aya masezerano yasinyiwe mu biro b’Umukuru w’Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, White House, i Washington D.C. kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2025, igikorwa cyabaye nyuma y’ibiganiro mu muhezo hagari ya Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump.
Aya masezerano anaturutse ku gusinya ku mugaragaro ‘Itangazo ry’Amahame’ ku ya 25 Mata 2025, ndetse n’Amasezerano ya Washington yasinywe ku ya 27 Kamena 2025, yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akaza gutinda gushyirwa mu bikorwa.
Umuhango wo gusinya aya masezerano, wanitabiriwe kandi n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika barimo, William Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, hari nkandi na Visi Perezida w’igihugu cya Uganda, Jessica Alupo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida Donald Trump yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe, kuko bivuze gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka myinshi.
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uyu muhango, yagize ati “Aya masezerano akubiyemo ibintu byose bikenewe kugira ngo iyi ntambara irangire. Naramuka atubahirijwe, ndetse ntatange umusaruro uko bikwiye, ikibazo ntikizaba ari icya Trump, ikibazo kizaba kiri muri twe. Twebwe nka Afurika dukwiye gukorana n’abafatanyabikorwa bacu tugashyigikira aya masezerano y’Amahoro.”