Ubuso nyabwo bwa Afurika bugiye kujya bugaragara ku ikarita y’isi.

Kuwa 4 nzeri 2026,inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatoye umwanzuro wo gukoresha ikarita nshya y’isi, aho umugabane wa Afurika uzajya ugaragara

Ubuso nyabwo bwa Afurika bugiye kujya bugaragara ku ikarita y’isi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byanditse ko ibihugu 164 birimo na bimwe mu bifite ijambo rikomeye kuri politiki mpuzamahanga nk’Ubufaransa n’Ubwongereza, byatoye byemeza uwo mwanzuro, naho Leta zunze ubumwe za Amerika zo zitora ziwanga, naho ibihugu bya Estonia, Georgia, Lithuania, Moldova, Serbia ndetse na Ukraine byo birifata. 

Uyu mwanzuro, utowe nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bya Afurika birimo Togo ku ikubitiro, Aho byasabye ko umugabane wa Afurika ugaragara ku ikarita y’isi mu buso bwawo, aho kugaragara nk’aho ari mutoya nk’uko bimeze ubu.

Ikarita y’isi yashushanyijwe mu kinyejana cya 16 (mu mwaka wa 1569) n’Umubiligi witwa Gerardus Mercator kugira ngo ikoreshwe n’abavumbuzi bavumbuye imigabane itandukanye, ari na yo ikoreshwa kugeza ubu, igaragaza umugabane wa Afurika nk’umugabane ungana n’ikirwa cya Greenland, nyamara mu buso, umugabane wa Afurika ukubye iki kirwa inshuro 14 zose. 

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, mu mwaka wa 2018, itsinda ry’abahanga mu gushushanya amakarita, bashushanyije ikarita igaragaza ubuso nyabwo bw’imigabane n’ibihugu, ikarita bise “the Equal Earth projection”.

Nyuma yo gushushanywa kw’iyo karita nshya, ibihugu byose uko ari 54 bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), byatoye byemeza iyo karita, kuko igaragaza ubuso nyabwo bw’umugabane wa Afurika. 

Mbere y’uko uwo mwanzuro utorwa, Robert Dussey ari we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, igihugu cyatangije ku ikubitiro ubu busabe yagize ati, “Isi itarenganya itangirira ku ikarita itarenganya.” 

Nubwo uyu mwanzuro watowe, ibihugu bitandukanye bifite ijambo kuri Politiki mpuzamahanga byagaragaje aho bihagaze kuri iki kibazo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Jean-Noël Barrot, yavuze ko igihugu cye kigiye guhita gitangira gukoresha ikarita nshya.

Yagize ati, “Mu by’ukuri, guhindura ikarita y’isi, ntibivuze guhindura isi. Kandi gukosora imigaragarire nyayo y’imigabane, ni igikorwa cy’ukuri.” 

Ku rundi ruhande, Yaryna Ferencevych uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi bitakabaye bijyanwa mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ahubwo ko Umuryango w’Abibumbye wakagombye gutora imyanzuro ijyanye n’intambara n’umutekano muke ukomeje kugaragara hirya no hino ku isi. 

Asobanura impamvu igihugu cye cyatoye cyanga uyu mwanzuro, Yaryna Ferencevych yagize ati, “Aho kwibanda ku bibazo nyakuri birebana n’amahoro mpuzamahanga, iterambere n’ubukungu, cyangwa imibanire myiza hagati y’ibihugu, uru rwego rurimo kujya impaka ku mishinga y’amakarita yo mu kinyejana cya 16, ndetse n’uruhare rw’iyo mishinga mu guteza imbere indishyi z’ibyazanywe n’amateka ndetse n’‘ubutabera mu bijyanye n’ubumenyi n’imitekerereze.’”

Gusa abakurikiranira bya hafi ibya Politiki mpuzamahanga, basanga Leta zunze ubumwe za Amerika zaratoye zirwanya uyu mwanzuro kubera ko zarakajwe n’uko muri Werurwe uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye watoye umwanzuro wemezaga ko ubucakara bwakorewe Abirabura mu myaka 400 yose ari icyaha ndengakamere mu mateka y’ikiremwamuntu. 

Icyakora, uyu mwanzuro ntabwo utegeka ibihugu byose guhita bireka gukoresha ikarita ya Mercator. Ahubwo usaba ibihugu, imiryango mpuzamahanga, amashuri n’izindi nzego gutekereza ku gukoresha amakarita agaragaza ubuso bw’imigabane mu buryo bwa nyabwo. Umuryango w’Abibumbye kandi, wasobanuye ko ikarita ya Mercator igifite akamaro by’umwihariko mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Share