Abakandida barenga 258,000 ni bo bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose by’amashuri yisumbuye.

Urwego rw’igihugu rushinze ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), rwatangaje ko abakandida 258,255 ari bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bigomba gutangira kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, bikazasozwa kuwa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026.

Abakandida barenga 258,000 ni bo bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose by’amashuri yisumbuye.
Abakandida barenga 258,000 ni bo bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose by’amashuri yisumbuye.

Mu itangazo ryasohowe n’uru rwego kuri uyu wa kabiri, ibizamini bya Leta bizakorerwa ahantu hatoranyijwe hagera kuri 1,546 mu gihugu hose.

Iryo tangazo rikomeza rigaragaza ko mu banyeshuri biyandikishije, 149,533 ari bo bazakora ikizamini cya Leta cy’icyiciro rusange, naho abakandida 108,722 bo bakazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Imibare itangwa na NESA, igaragaza ko mu biyandikishije bose, umubare munini ari uw’abakobwa kuko bangana na 56.3 ku ijana, naho abahungu bakangana na 43.7 ku ijana.

Ibizamini bya Leta bizakorwa, bishingiye ku ngeri zose z’icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye ari zo uburezi rusange (GE), amashuri yigisha ubumenyingiro (TSS), ibigo nderabarezi (TTC), amashuri yigisha iby’icungamutungo (ACC), ndetse n’amashuri yigisha porogaramu z’ubuforomo (ANP).

Mu biyandikishije bose, 879 bafite ubumuga, kandi NESSA yijeje ko bose bazahabwa ubufasha n’ibikoresho bizakenerwa kugira ngo bazashobore gukora ibizamini bya Leta ku rwego rungana n’urw’abandi.

Muri ibyo bikoresho, harimo ibizamini byanditswe mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona izwi nka Braille, ibizamini byatuburiwe inyandiko ku bashobora kubona buhoro, ibikoresho byifashishwa mu kwandika icyo umuntu avuze bizwi nka Scribes mu rurimi rw’icyongereza, guhabwa igihe cy’inyongera cyo gukora ibizamini n’ibindi, kandi buri mukandida ufite ubumuga azahabwa ibyo bikoresho n’ubwo bufasha hakurikijwe icyo akeneye.

Urwego rwa NESA kandi, rwishimira ko habayeho ubwiyongere bw’abakandida bazakora ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye ugereranyije n’umwaka w’amashuri ushize wa 2024-2025, kuko abiyandikishije muri uwo mwaka bangana na 255,624, bityo ubwiyongere bukaba bugera ku ijanisha rikabakaba 1 ku ijana.

Urwego rwa NESA kandi, rwaboneyeho gusaba ababyeyi n’ibigo by’amashuri gukomeza gukurikira imiyoboro yarwo y’itumanaho yemewe, kugira ngo bahabwe amakuru ku ngengabihe z’ibizamini, amabwiriza ndetse n’ibindi bakeneye kumenya muri iki gihe cy’ibizamini.

Share