Ibiciro ku masoko byazamutseho 6.4% muri Kanama 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko (CPI) cyazamutse ku kigero cya 6.4% muri Kanama 2025 ugereranyije na Kanama 2024. Iyi raporo ishingiye ku biciro byakusanyijwe mu mijyi no mu byaro igaragaza ko izamuka ryabaye rinini cyane mu mijyi, aho ryageze kuri 7.1%, mu gihe mu byaro ryari 5.9%.

Ibiciro ku masoko byazamutseho 6.4% muri Kanama 2025

Ugereranyije n’ukwezi kwa Nyakanga 2025, ibiciro nabwo byiyongereyeho 0.7% ku rwego rw’igihugu. Byiyongereyeho 0.8% mu mijyi na 0.7% mu byaro, bigaragaza ko ihindagurika ry’ibiciro rigenda ryiyongera uko ukwezi gushira.

Iyi raporo igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho hafi 5% ku mwaka, ndetse n’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 11.5%. Uburyo ibiciro byazamutse cyane mu rwego rw’ubuvuzi nabwo bwaranzwe n’impinduka ikomeye, kuko byazamutse ku rwego rwa 62% ku rwego rw’igihugu, bigera kuri 70.5% mu mijyi na 54.3% mu byaro.

Ibindi bice byagize uruhare mu kuzamuka kw’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko (CPI) harimo amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 16.8% ku rwego rw’igihugu, bikaba bigaragaza ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Ibi byose bivuze ko ubushobozi bwo kugura ku baturage bushobora kugabanuka cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke, cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi n’amacumbi.

Ku rwego rw’abafatanyabikorwa mu bukungu, iyi raporo ni ikimenyetso gikomeye cy’uko hakenewe ingamba zihamye zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro no kurengera ubuzima bw’abaturage, cyane cyane mu bijyanye n’ibiribwa, ubuvuzi n’icumbi. Abashoramari n’abayobozi b’inzego za Leta bashobora gukoresha iyi raporo mu gufata ibyemezo bifasha kugabanya izamuka ry’ibiciro no gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ingenzi.

Share