UEFA yagaragaje ubutumwa busaba guhagarika kwica abana mbere ya Super Cup k’Umugabane w’iburayi.

Mbere y’umukino wa Super Cup wahuje Tottenham yatwaye UEFA Europa League na Paris Saint-Germain yatwaye Champions league kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Kanama 2025, Impuzashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ryerekanye icyapa kinini cyanditseho amagambo asaba amahoro agira ati: “Muhagarike kwica abana – Muhagarike kwica abasivili.”

UEFA yagaragaje ubutumwa busaba guhagarika kwica abana mbere ya Super Cup k’Umugabane w’iburayi.

Ni cyapa cyashyizwe mu kibuga imbere y’abakinnyi mbere y’uko umukino utangira kuri Stadio Friuli mu mujyi wa Udine, mu Butaliyani.

Abana babiri b’impunzi bakomoka muri Gaza bagaragaye mu muhango wo gutanga imidali. UEFA yatangaje ko abo bana ari Tala, umukobwa w’imyaka 12, na Mohamed, umuhungu w’imyaka 9. Bombi bimuriwe i Milan kugira ngo bavurwe nyuma yo gukomereka mu ntambara.

Hari kandi abandi bana icyenda b’impunzi baba mu Butaliyani bakomoka mu bihugu birimo Afghanistan, Iraq, Nigeria na Ukraine, bitabiriye ibirori byabaye mbere y’umukino.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, rutahizamu wa Liverpool, Umunyamisiri Mohamed Salah, yanenze UEFA kuba yarashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kunamira Suleiman al-Obeid, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyapalestine uzwi nka “Pele wa Palestina”, ariko ntivuge uko yapfuye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Palestina (PFA) ryatangaje ko Obeid, w’imyaka 41, yishwe n’igitero cya Israel mu gihe yari ategereje ubufasha bw’ubutabazi mu majyepfo ya Gaza.

Nyuma yo gushyira ubutumwa bwo kumwibuka kuri X, Salah yarabajije ati: “Mwatubwira uko yapfuye, aho yaguye n’icyabiteye?”

Ku wa Kabiri, Umuryango  ushamikiye kuri UEFA ushinzwe gufasha abana (Uefa Foundation for Children) watangaje ko watangiye ibikorwa byo gufasha abana bo muri Gaza, ubifashijwemo n’imiryango itanga ubufasha bwihutirwa.

Nyamara, amategeko ya UEFA abuza kugaragaza ubutumwa bwa politiki, ubw’iyobokamana cyangwa ubuhuje n’imyumvire ku bibuga mbere, mu gihe cyangwa nyuma y’imikino. Abarenze kuri ayo mategeko bashobora guhanishwa ibihano bikomeye birimo n’amafaranga.

Tala, wifatanyijwe na Perezida wa UEFA Aleksander Ceferin mu gutanga imidali nyuma y’uko PSG itsinze Tottenham kuri penaliti, yasobanuwe nk’umwana ufite ubuzima bukeneye kwitabwaho cyane, wimuriwe i Milan kugira ngo abone ubuvuzi bwihutirwa kubera kubura ibikoresho bya muganga muri Gaza kuva intambara yatangira.

Yari kumwe na Mohamed, wabuze ababyeyi bombi mu ntambara ndetse akaba yarakomeretse bikomeye nyuma y’igitero cy’indege cyagabwe iwabo.

Tala na Mohamed barokotse ibitero by'indege muri Palestine bifataniye na Perezida wa EUFA Gutanga imidari

Israel yatangiye ibikorwa bya gisirikare muri Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023, byahitanye abantu bagera ku 1.200 abandi 251 bagafatwa bugwate.

Ubu ibikorwa bya Israel bimaze guhitana Abanyapalestine hafi 62.000, nk’uko bitangazwa n’akanama gashinzwe ubuzima kayobowe na Hamas. Habarurwa kandi abantu 235 barimo abana 106 bapfuye bazize inzara n’imirire mibi.

Share