Intumwa za Leta zunze ubumwe za Amerika Zageze i Moscow mu Rwego Rwo Kurangiza Intambara yo muri Ukraine.
Intumwa za Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’iby’Uburusiya na Ukraine ari bo Jared Kushner akaba n’umukwe wa Perezida trump hamwe na Steve Witkoff, bageze i Moscow kuri uyu wa gatandatu, ndetse bakazanagera i Kyiv kuri iki cyumweru, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara y’Uburusiya na Ukraine imaze imyaka ine n’igice irenga.
Mbere y’uko abo bombi bajya mu Burusiya na Ukraine, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yari yarabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ati, “Kimwe mu bizaba bibajyanye, ni ukugeza ku bihugu byombi imbanzirizamasezerano yo guhagarika intambara.” Nubwo mu bihe bitandukanye, Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zazo zagiye zishyira imbaraga mu kurangiza iyi ntambara, ariko kugeza ubu akaba nta musaruro ufatika uraboneka.
Steve Witkoff na Jared Kushner, bagiye basura Uburusiya mu bihe bitandukanye kuva Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasubira ku butegetsi, ariko nibagera i Kyiv, azaba ari yo nshuro ya mbere bageze muri Ukraine, kuko ibiganiro byose byahuzaga Leta zunze ubumwe za Amerika na Ukraine byaberaga hanze ya Ukraine.
Uruzinduko rwa Jared Kushner na Steve Witkoff i Moscow, ruje rukurikira urw’umuyobozi mukuru w'urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (CIA) John Ratcliffe, aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Kugeza ubu ariko, nta tangazo rya Moscow cyangwa Washington risobanura icyavuye muri ibyo biganiro, gusa mu cyumweru gishize, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasobanuye iby’ibi biganiro avuga ko ari "ibisanzwe".
Mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zigikomeje gushyira umuhate mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara y’Uburusiya na Ukraine, ibitero ku mpande zombi ntibyigeze bihagarara. Nk’ubu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko mu ijoro ryakeye, Uburusiya bwagabye ibitero ku bibuga by’indege bya Kyiv na Boryspil, abisobanura nk’icyimenyetso cy’uko Uburusiya budashaka ko Jared Kushner na Steve Witkoff babonana na we.
Si ibyo bitero byabaye gusa, kuko igitero cy’Uburusiya ku igorofa ryo guturamo mu karere ka Dnipro, cyahitanye abantu bane abandi batanu bagakomereka.