Abahinzi 301 basoje amahugurwa ku gukoresha neza ibyanya byuhirwa
Abahinzi 301 baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda basoje amahugurwa y’ukwezi yahuriranye n’ibikorwa byo kubigisha gukoresha neza ibyanya byuhirwa no kubyaza umusaruro ubuhinzi bwabo.

Aya mahugurwa yateguwe n’urubyiruko rwize iby’ubuhinzi, afashwa n’ikigo HoReCo, agamije guteza imbere ubumenyi bw’abahinzi mu buryo bugezweho bwo gucunga neza ubutaka bwuhirwa, kongera umusaruro no kurengera ibidukikije.
Niyomugaba Vedaste, umwe mu bitabiriye, yavuze ko amasomo bahawe azamufasha guhindura uburyo yahingagamo
Ati: “Twahigiye uburyo bushya bwo gucunga neza umusaruro wacu. Ibi bizadufasha kubona igihingwa gifite ireme kandi kimeze neza kurusha uko byahoze.”
Mushimiyimana Iluminee nawe yemeza ko ibyo yahakuye ari byinshi kandi azabisangiza bagenzi be.
Ati: “Ntituzagumana ubumenyi tuvomye hano ahubwo tuzabusangiza abandi bagenzi bacu kugira ngo natwe tugire impinduka rusange.”
Umuyobozi Mukuru wa HoReCo, Iyamuremye Jack Dawson, yijeje ko amahugurwa atari iherezo ry’ubufatanye:
Ati: “Tuzakomeza gukorana n’aba bahinzi kugira ngo ibyo bigiye tubishyire mu bikorwa kandi bigire ingaruka nziza ku mibereho yabo.”
Umuyobozi Mukuru wa HoReCo, Iyamuremye Jack Dawson
Umuyobozi wa RAB Stasiyo ya Rubilizi, Ayinkamiye Agnes, yavuze ko aba bahinzi basabwe kuba kugira impinduka no kugira imikorere igezweho mu buhinzi mu mirima yabo
Ati: “Twiteze ko bazaba intumwa z’impinduka mu baturage aho batuye, bagahindura imyumvire ku gukoresha neza ibyanya byuhirwa.”
Umuyobozi wa RAB Stasiyo ya Rubilizi, Ayinkamiye Agnes
Kuri ubu mu Rwanda ubuhinzi butunze hafi 70% by’abaturage, gukoresha neza ibyanya byuhirwa bishobora kongera umusaruro, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no gutuma abahinzi bunguka byinshi kurushaho. Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 5 yatangajwe ku munsi w’ejo na Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, biteganijwe ko ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari 71.000 bugere kuri hegitari zisaga 130.000 kugeza mu mwaka wa 2029