Ubu dufite uburezi butuzuye- Tito Rutaremera

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda kuri ubu rufite amahirwe abandi batigeze bagira kuko rufite Leta irwumva kandi ikanarushyigikira.

Ubu dufite uburezi butuzuye- Tito Rutaremera

Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, mu biganiro nyunguranabitekerezo ku muryango n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza.

Tito Rutaremara yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere urubyiruko muri gahunda zose zo kubaka Igihugu kubera ko ababohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko.

Ati “Bazi ko urubyiruko rushoboye byose kuko ni byo bakoze ari urubyiruko ni cyo gituma iyi Leta ibumva. Ayo rero ni amahirwe. Andi mahirwe ni uko Leta ibafasha [urubyiruko] mu bushobozi bwayo.”

Rutaremara yavuze ko kuri ubu hari ikibazo mu muryango, gishingiye ku miterere y’imibereho y’abantu, aho usanga ababyeyi batakibona umwanya w’umuryango.

Ati “Ubu dufite uburezi butuzuye, abarimu n’abandi baratanga ubumenyi ariko ababyeyi ntibakiboneka. Kera umwana yasigaranaga na Nyirarume, Nyirasenge na ba Nyirakuru [….] umwana kera ntabwo yarerwaga na Se na Nyina gusa, yarerwaga n’abo bose.”

Yerakanye ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu burezi abato bahabwa, bakwigishwa gukunda u Rwanda no kurumenya, guhozaho, kwigisha urubyiruko kwishakamo ibisubizo, guhanga udushya, kwigisha gutekereza aho gufata mu mutwe.

Umuyozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation, Annie Christa Umuhoza, yagaragaje ko mu rwego rwo kwita ku burere buhabwa urubyiruko, haherewe ku bakiri bato by’umwihariko ishyira imbaraga mu marerero hirya no hino mu gihugu.

Yerekanye ibikorwa na Imbuto Foundation mu guteza imbere uburezi binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo nka Edified Generation n’izindi.

Yakomeje agaragaza ko inzego zitandukanye zikwiye guhuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo guharanira ko ingamba zishyirwaho n’ibyemezo bifatwa bitanga umusaruro.

Ati “Dufite porogaramu nyinshi nk’igihugu, ugasanga buri muntu afite igitekerezo cyiza ariko ugasanga turakora dutatanya imbaraga. Icyifuzo cyanjye ni uko turamutse duhuje imbaraga, tukamenya ko dushyize hamwe hari icyo twageraho cyafasha urwo rubyiruko.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yerekanye ko umuryango utekanye igihugu cyifuza ushoboka, asaba inzego zose guhuza imbaraga.

Ati “Umuryango ushoboye kandi utekanye igihugu cyifuza urashoboka. Dufite amahirwe ko dufite imiryango myinshi iriho neza, imiryango myiza nidufashe guherekeza imiryango irwaye kugira ngo igire umurongo. Hamaze gukorwa byinshi ariko ndifuza ko imyumvire ihinduka, kandi nifuza ko ihera mu bayobozi kugira ngo dufashe abaturage gukemura ibibazo hakiri kare.”

Yakomeje asaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guharanira ko hubakwa umutekano uhamye kandi utekanye bikaba inshingano za buri wese.

Abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo biyemeje gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo bikomereye umuryango nyarwanda no gutoza urubyiruko rw’ejo hazaza.

Visi Perezida wa Sena Ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Nyiharabimana Solina, yasabye ko imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro idakwiye gusigara muri raporo gusa ahubwo ikwiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Twese dukunda igihugu cyacu, ukurengera umuryango nyarwanda ni ukurengera igihugu cyacu. Gufata imyanzuro ni kimwe ariko kuyishyira mu bikorwa ni ikindi. Ndasaba ko twashyira mu bikorwa imyanzuro twafashe ariko tunahuze ibikorwa byacu. Ikindi duhozeho, twoye gukora ikintu ngo tucyishimire ngo ejo tukireke gisubire inyuma.”

 

Share