Munganyimana Bertin, umuhinzi w’inanasi wahanze icyizere mu butaka bugaragara nk’ubukakaye

Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, ni ho dusanze umugabo witwa Munganyimana Bertin w’imyaka 60 wagaragaje ko ubuhinzi bushobora guhindura ubuzima, n’iyo ubutaka bwasa n’aho ntacyo bwatanga

Munganyimana Bertin, umuhinzi w’inanasi wahanze icyizere mu butaka bugaragara nk’ubukakaye

Munganyimana yatangiye ubuhinzi bw’inanasi mu mwaka wa 2019. Ubusanzwe yakoraga ubuhinzi bwa kawa, ariko aho abonye ko umusaruro wa kawa utamuhaga icyizere wonyine, yahisemo kugerageza ikindi gihingwa.

Ati: “Nari mfite umurima ku musozi muremure uhanamye kandi uriho amabuye menshi. Natekerezaga ko ntazigera mpakura umusaruro uhagije honyine, ariko nagize igitekerezo cyo kugerageza no guhinga inanasi”.

Yatangiriye ubuhinzi bw’inanasi kuri hegitare ebyiri gusa, nyuma aza kongeraho indi hegitare imwe n’igice, kuko yari amaze kubona ko inanasi zishobora kwera no ku butaka bumeze bityo.

Ati: “Ntabwo nigeze ngira ubutaka bwiza nk’uko abandi babuvuga, ariko nabubonye nk’igisubizo. Niyemeje kubukoresha uko bumeze kose kuko aribwo mfite. Ubutaka bwose buba bufite icyo bukeneye kugira ngo bwere, ni twe tubugenera ibyo bukeneye,”.

Mu rugendo rwe, yahereye ku nguzanyo ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) yaguze yahawe SACCO, ayakoresha mu gutunganya umurima, kugura imbuto n’isaso yo kwifashisha. Ibyo byatumye ubuhinzi bwe butangira kwera imbuto nziza kurenza uko yabyibwiraga.

“Inanasi zanjye zatangaje benshi. Nta cyumweru ndangiza ntasaruyemo, kandi nta n’imwe iguma mu murima itaguzwe. Abaguzi bansanga mu murima, izindi nkazijyana mu masoko yo muri Kamonyi, ndetse no mu gihe cy’umwero, abacuruzi b’i Kigali barazirangura”.

Ubu, umusaruro we umwinjiriza amafaranga arenga miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) buri mwaka, akaba ari byo bimufasha gutunga urugo no gukomeza kwagura umushinga we.

N’ubwo afite ibibazo bimwe na bimwe, cyane cyane byo kubona isaso yo kwifashisha mu gutunganya inanasi, avuga ko iyo ibonetse aba abonye n’ifumbire kuko iyo isaso imaze kubora ihinduka ifumbire y’imbore ishyirwa mu murima.

Munganyimana atanga inama ku bandi bahinzi n’urubyiruko. Ati: “Ntukagire ubwoba bwo gutangira umushinga. Icyo ugomba gukora ni ukugira icyizere ko bishoboka aho kwibwira ko bidashoboka. Urubyiruko rugomba kujya rugana ibigo by’imari, rukagerageza gushyira mu bikorwa ibitekerezo rwaba rufite kuko imyaka yabo ari iyo kugerageza buri kintu.”

Yongera gusaba abahinzi kutavuga nabi ubutaka bwabo ahubwo bakabugenera icyo bukeneye kugira ngo bwere.

Ati: “Ubutaka ntabwo ari bwo butera ngo bube bubi, ahubwo ni twe tubugenera icyo buzakora. Iyo ubuhaye ibyo bukeneye, buragutunga,”

Inkuru ya Munganyimana Bertin ni isomo rikomeye ku bahinzi bose ndetse no ku rubyiruko. Yerekanye ko nta butaka bubi buhari, ahubwo habaho uburyo bwo kubukoresha neza. Ubutwari n’ubushake bye byatumye ubutaka bwatekerezwaga nk’aho ntacyo bwatanga bumutunga kandi n’abandi benshi bagomba kubyigira ho bakamenya ko ubuhinzi bushobora gutanga ibisubizo bikomeye mu mibereho yabo.

Gukunda ubutaka bwawe no kudatinya kugerageza ibishya, ni byo byamuhaye ubukire

Ahantu abandi babona ibibuye gusa, Munganyimana abona amahirwe y’ubukire

Inanasi ziva ku butaka bugaragara nk’ubukakaye, ariko zizana ibyishimo n’umusaruro ufatika.

Umuhinzi w’inararibonye, watinyutse guhindura ubutaka bugaragara nk’ubukakaye, akabuhindura umutungo

 

Share