Bamwe barirukanwe abandi bariyirukana, Isesengura ry’impinduka zagaragaye mu bayobozi b’uturere hagati ya 2021–2026
Mu matora y’inzego z’ibanze yo ku rwego rw’uturere yabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatowe abayobozi bashya b’uturere bagombaga gukora inshingano zabo muri manda hagati ya 2021 na 2026 ariko 40.7% ntibashije kugera ku iherezo rya manda.
Ni amatora yari ategerejweho gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza no gushimangira gahunda z’iterambere z’igihugu ku rwego rw’inzego z’ibanze. Nyuma y’aya matora, buri karere kagize umuyobozi wahawe icyizere cyo kuyobora abaturage no guhuza igenamigambi n’Imihigo y’iterambere.
Nyamara nubwo manda yari iteganyirijwe imyaka itanu, mu turere tumwe na tumwe haje kugaragara impinduka mu buyobozi, bituma bamwe mu bayobozi batabasha gusoza manda batorewe. Iyi nkuru isesengura uko ibi byagenze, igaragaza uturere twagize impinduka, abatararangije manda n’ababasimbuye, ndetse ikanasesengura icyo ibi bisobanura mu miyoborere y’inzego z’ibanze.
Mu Ntara y’Amajyepfo, Uwatorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru Emmanuel Murwanashyaka, Nyamagabe iyoborwa Niwemwungeri Ildebrande, mu gihe Gisagara yayobowe na Jérôme Rutaburingoga. Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi, Muhanga iyoborwa na Kayitare Jacqueline, naho Nyanza iyoborwa na Erasme Ntazinda mu gihe Ruhango yari ifite Habarurema Valens nk’Umuyobozi w’Akarere, naho Huye ikomeza kuyoborwa na Ange Sebutege, umwe mu bayobozi wari wongeye kugirirwa icyizere n’Inama Njyanama.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera kayobowe na Mutabazi Richard, Kayonza iyoborwa na Nyemazi John Bosco, naho Gatsibo iyoborwa na Gasana Richard. Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora akarere ka Ngoma, mu gihe Nyagatare yayobowe na Gasana Stephen, naho Kirehe iyoborwa na Bruno Rangira, Rwamagana iyoborwa ba Mbonyumuvunyi Radjab
Mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke Appolonie Mukamasabo niwe watsindiye ku kayobora, Karongi iyoborwa na Mukarutesi Vestine, naho Rutsiro ikayoborwa na Murekatete Triphose. Ngororero yayobowe na Nkusi Christophe, Kambogo Ildephonse atorerwa kuyobora akarere ka Rubavu mu gihe Nyabihu yayobowe Mukandayisenga Antoinette. Mu gihe Dr Kibiriga Anicet yatorewe kuyobora akarere ka Rusizi, uyu akaba yaranagaragaraga mu cyiciro cy’abayobozi bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye za Leta n’imiyoborere y’ibanze.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yasize Gicumbi iyobowe na Nzabonimpa Emmanuel, Burera iyoborwa na Uwanyirigira Marie Chantal, naho Musanze iyoborwa na Ramuli Janvier. Akarere ka Gakenke icyo gihe kayobowe na Nizeyimana Jean Marie Vianney, mu gihe Rulindo yayobowe na Judith Mukanyirigira. Aba bayobozi bari bitezwemo gukomeza guteza imbere iyi ntara, yari izwiho kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.
Aba bayobozi b’uturere bose batoranywaga binyuze mu Nama Njyanama z’Uturere, bagirirwa icyizere cyo kuyobora abaturage mu bikorwa bigamije kunoza imiyoborere myiza, kwimakaza iterambere rirambye no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta z’igihe kirekire. Manda yabo yateganywaga kuzana impinduka zigaragara mu nzego z’imibereho, ubukungu n’iterambere ry’uturere bayoboraga.
Nubwo iyi manda yari iteganyirijwe imyaka itanu, mu turere tumwe na tumwe habaye impinduka mu buyobozi, bituma bamwe mu bayobozi batabasha kuyirangiza. Mu Ntara y’Amajyepfo habonetse akarere kamwe kagize impinduka mu buyobozi, mu Ntara y’Iburasirazuba haboneka uturere tubiri, mu Ntara y’Iburengerazuba haboneka uturere dutanu twagize impinduka, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru habonetse uturere dutatu twasimbuwemo abayobozi batorewe manda ya 2021–2026.
Mu Ntara y’Amajyepfo, impinduka zabaye mu Karere ka Nyanza, aho Akarere kayoborwaga na Erasme Ntazinda, ariko nyuma hashyirwaho Kajyambere Patrick nk’Umuyobozi w’agateganyo, akomeza inshingano zo kuyobora Akarere mu gihe gisigaye.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, impinduka zabaye mu turere tubiri. Mu Karere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco wari Mayor watowe muri 2021 yasimbuwe by’agateganyo na Hategekimana Fred. Mu Karere ka Nyagatare, Gasana Stephen na we yasimbuwe na Kakooza Henry nk’Umuyobozi w’agateganyo, akomeza kuyobora Akarere mu gihe gisigaye cya manda.
Mu Ntara y’Uburengerazuba ni ho habonetse impinduka nyinshi, aho uturere dutanu twagize abayobozi bashya basimbuye abatowe mu 2021. Mu Karere ka Nyamasheke, Appolonie Mukamasabo yasimbuwe na Mupenzi Narcisse. Karongi yayoborwaga na Mukarutesi Vestine, nyuma asimburwa na Gerard Muzungu. Rutsiro, yari iyobowe na Murekatete Triphose, asimburwa na Kayitesi Dative, naho Rubavu yari iyobowe na Kambogo Ildephonse, nyuma asimburwa na Mulindwa Prosper. Mu Karere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yasimbuwe na Sindayiheba Phanuel, akomeza inshingano zo kuyobora ako karere.
Naho mu Ntara y’Amajyaruguru, impinduka zabaye mu turere dutatu. Mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yasimbuwe na Mukamana Soline. Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier asimburwa na Nsengimana Claudien, naho mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yasimbuwe na Mukandayisenga Vestine, akomeza kuyobora Akarere mu gihe cyasigaye cya manda.
mu turere 27 tugize u Rwanda hatabariwemo uturere tugize Umujyi wa Kigali, hagiye habamo impinduka mu bayobozi b’uturere 11, bivuze ko hafi 40.7% by’abayobozi batorewe manda ya 2021–2026 batabashije kuyirangiza, maze basimburwa n’abayobozi b’agateganyo cyangwa bashya hashingiwe ku byemezo by’Inama Njyanama z’uturere.
Kugeza ubu, ku rwego rw’intara, imibare igaragaza ishusho itandukanye hashingiwe ku mubare w’uturere tugize buri ntara aho
mu Ntara y’Amajyepfo ifite uturere 8, habonetse akarere kamwe gusa kabayemo impinduka, zingana na 12.5% by’abayobozi b’iyi ntara batasoje manda.
Iyi mibare igaragaza ko nubwo manda y’inzego z’ibanze yari iteganyijwe kumara imyaka itanu, ubuyobozi bwagiye buhinduka mu turere tumwe na tumwe, ariko imiyoborere yakomeje kubungabungwa binyuze mu gusimbuza abayobozi mu buryo bwemewe n’amategeko, hagamijwe kurinda icyuho mu miyoborere no gukomeza kugeza serivisi ku baturage no gukurikiza intego z’iterambere z’igihugu.
Izi mpinduka zigaragaza ko nubwo abayobozi batorewe manda y’imyaka itanu, imiyoborere y’inzego z’ibanze ikomeza kubungabungwa mu gihe habaye impamvu zituma umuyobozi adakomeza inshingano ze. Inama Njyanama z’uturere zakomeje kugira uruhare mu gusimbuza abayobozi batakiri mu mirimo, hagashyirwaho abayobozi b’agateganyo cyangwa bashya kugira ngo serivisi zigenewe abaturage zitazamo icyuho, kandi ibikorwa by’iterambere bikomeze mu murongo Leta yihaye.