Minisitiri w’intebe yasabye abahinzi kongera umusaruro w’ibigori ukava kuri Toni 5 ukagera kuri toni 10
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu ntara y’Amajyepfo yatangiriye mu karere ka Nyaruguru aho yifatanije n’abaturage n’abandi bayobozi gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya, giherereye mu Murenge wa Nyagisozi

Banzubaze Ferdinand, umwe mu banyamuryango ba koperative Abishyizehamwe Urwonjya, yashimye uruhare rwa Leta mu gufasha abaturage kugira ngo bahinge neza kandi babone inyungu ihagije.
Yagize ati: "Mbere ya 2018, iki gishanga cyahingwaga mu buryo bw'akajagari; buri wese yahingaga uko abyumva kandi igihe ashakiye, ariko n’ubwo abantu bahingaga, hari benshi bacwaga n’inzara, abandi bakaragiramo amatungo. Ubu, kubera ubufasha bwa Leta mu ishwagara, ifumbire n’imbuto ihagije, turasarura toni 5 n’ibiro 200 by’ibigori kuri Hegitare ndetse na toni 25 z’ibirayi kuri Hegitare."
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe, yasobanuye ko umusaruro w’aba bahinzi ushobora kuzamuka ukagera kuri toni 10, ariko agaragaza ibyakorwa nuko byakorwa kugirango uwo musaruro wiyongere.
Ati: "Iyo utinze mu kubagara, icyumweru kimwe gusa bishobora gutuma umusaruro utagera ku ntego. Tugomba kubagarira icyarimwe, dushyiremo ifumbire ihagije kandi turwanye n’ibyonnyi kugira ngo tubone umusaruro mwiza."
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abaturage gukomeza kongera umusaruro w’ibigori, akagira ati: "Twifuza ko umusaruro w’ibigori wiyongera ukagera kuri toni 10 kuri Hegitare. Nanone, ndabasaba no guhinga ahandi hose hashoboka kugira ngo twongere umusaruro w’ibiribwa mu gihugu."
Yongeyeho ko binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aba bahinzi bazahabwa abagoronome b’abahugura mu gucunga neza iki gishanga, hagamijwe kuzamura umusaruro.
Koperative abishyizehamwe Urwonjya bakorera muri iki gishanga cy’Urwonjya, igizwe n’abanyamuryango 1,742 bakaba bakorera kuri Hegitare 115 zateguwe neza.
Mu karere ka nyaruguru ibihingwa ngandurarugo bihingwa kuri Hegitare 55,000 byiganjemo igori n’ibirayi bihingwa mu mirenge 14 igize aka karere.
Minisitiri w’Intebe yatangije igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya
Abahinzi 1,742 ba Koperative Abishyizehamwe Urwonjya bakorera ku Hegitare 115, bagaragaza ubufatanye bwa Leta n’abaturage mu kuzamura umusaruro
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva asaba abaturage gukomeza guhinga no kongera umusaruro w’ibigori kugera kuri toni 10 kuri Hegitare