Abahinzi bahinga bagasagurira isoko bagezekuri 49%
Guverinoma y’u Rwanda yerekanye ko mu myaka irindwi abahinzi bahinga, bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira isoko biyongereyeku kigero gishimishije kuko bavuye kuri 37,3% bariho mu 2017, bagera kuri 49% mu 2024.

Ibi bijyana no kuba muri iyo myaka ubuhinzibwaragize uruhare rukomeye mu kugabanyaubukene binyuze mu kongera umusaruroucuruzwa ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr EdouardNgirente ubwo yagezaga ku Nteko IshingaAmategeko, imitwe yombi, ikiganiro kubyakozwe na Guverinoma mu guteza imbereimibereho y’Abanyarwanda.
Ni ikiganiro cyibanze ku byakozwe mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda binyuzemu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubuzima n'uburezi.
Mu rwego rw’ubuhinzi, Minisitiri w’Intebe DrEdouard Ngirente yavuze ko umusarurow’ibyoherezwa mu mahanga wakomejekwiyongera hagati ya 2017-2024.
Ati “Agaciro k’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga kavuye kuri miliyoni 515$ bigera kurimiliyoni 739$.”
Umubare w’ingo zari zihagije mu biribwa zari80% mu 2017 mu gihe cya COVID-19 zagezekuri 79,4%, ziba 83% mu 2024.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko n’izisigaye Leta ikomeza gushyiraimbaraga mu kuzifasha.
Ati “N’iyo 17% itihagije turacyakeneyekuyifasha. Dukeneye ko buri Munyarwandawese aba yihagije mu biribwa.”
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugucy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu 2024, urwego rw’ubuhinzi ruza ku mwanya waGatatu mu kugira uruhare runini mu musarurombumbe w’Igihugu, aho rwihariye 25%.