Kaminuza y’abaporotesitanti mu Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 388 basoje amasomo.

Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 388 mu muhango w’ubudasa wabereye mu Karere ka Huye, witabirwa n’abanyeshuri, ababyeyi, abarimu ndetse n’abayobozi b’Itorero ry’Abaporotesitanti mu Rwanda (EPR).

Kaminuza y’abaporotesitanti mu Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 388 basoje amasomo.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yagarutse ku cyerekezo cya PUR cyo gutegura abanyamwuga b’abahanga bafite indangagaciro zubaka igihugu.

Ati: “Turishimira aba banyeshuri 388 barangije amasomo yabo. Buri wese ni igihamya cy’intego yacu yo kurera abayobozi bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubwitange mu gukorera igihugu.”

Bagwire Gertrude wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), yavuze ko ubu ari intambwe ikomeye mu buzima bwe.

Ati: “Nishimiye cyane iri terambere ngezeho uyu munsi. Ubumenyi nvanye hano buzamfasha kugira uruhare mu kunoza ireme ry’uburezi mu Rwanda, mfatanyije n’ababyeyi, abana n’abarezi mu kubaka umuco w’ireme ry’uburezi. Ndibwira ko nzafatanya nabo guhindura byinshi”

Na ho Pasiteri Edouard Uzabakiriho, wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ishami rya Theologie yavuze ko icyatumye aza akwiga ari ukugirango yongere ubumenyi kandi abashe gufasha abaturarwanda kugirango babashe kumenya iby’Imana.

Ati: “Icyatumye nza kwiga, ni ukugirango nongenre ubumenyi kandi ndusheho gufasha abaturarwanda bose kugirango barusheho kumenya iby’Imana kandi babihuza n’umuco nyarwanda”

Yashimangiye kandi ko ibyo bakuye hano muri iri shuri bagiye kubishyira mubikorwa bagafasha abantu guhindura imyumvire ndetse bikazanafasha abanyarwanda kubana neza

Ababyeyi na bo bagaragaje ibyishimo. Mukankusi Florence, umwe mu babyeyi, yavuze mu buryo bwimbitse ko iki gikorwa kibahaye icyizere ku hazaza h’abana babo.

Umuyobozi w’Ikirenga w’iyi Kaminuza akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda, Rev. Dr Pascal Bataringaya, yashimangiye agaciro k’amasomo iyi kaminuza itanga nk’umusingi w’impinduka.


Ati: “Uburezi ni umuhamagaro w’Imana kandi ari n’inshingano z’igihugu. Abanyeshuri mwasoje, ntimutahanye gusa ubumenyi, ahubwo mutahanye n’inshingano zo kuba umucyo mu muryango nyarwanda.”

Uyu muyobozi kandi yasabye aba basoje amasomo yabo kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Ndabashishikariza gukomeza indangagaciro za gikiristu zirimo ubutwari, ubuhanzi, guhanga udushya, n’ukwiyoroshya, zizakomeza kuba ikirangantego cyanyu aho muzajya kuba no gutanga serivisi. Ubumenyi n’ubushobozi mwabonye muri iyi kaminuza ni umusingi w’ingenzi muzubakiraho ejo hazaza hanyu, ariko kandi ni n’umusingi ku hazaza h’itorero n’imibereho y’umuryango nyarwanda.”

Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 13, kandi byagaragaje ko abakobwa barenze kimwe cya kabiri cy’abasoje amasomo, ikimenyetso cy’iterambere rya PUR ndetse n’ubwitange bwa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bufite ireme kandi burimo bose.

 

Rev.Dr Pascal Bataringaya, Umuyobozi w'Ikirenga wa Kaminuza y'Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR)

Prof. Olu Ojedokun, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) 

Pasiteri Edouard Uzabakiriho, wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ishami rya Theologie

Bagwire Gertrude wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Abanyeshuri 388 nibo basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'abaporotesitanti mu Rwanda

Share