Inkuru ya Marie Claire Tuyishime, Umukobwa Wahinduye Urukundo rw’Inkoko Umushinga w’Iterambere

Kera yari umukobwa urota korora inkoko, none ubu ni umwe mu rubyiruko rufite ubworozi bw’inkoko bubarirwa mu bihumbi bibiri na magana atanu. Uwinjiye muri ubu bworozi buherereye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ahita yumva uburyo ibintu byose byateguwe neza. Tuyishime Marie Claire, agaragara nk’uwishimiye aho ageze, ariko kandi uzi neza inzira ndende yanyuzemo.

Inkuru ya Marie Claire Tuyishime, Umukobwa Wahinduye Urukundo rw’Inkoko Umushinga w’Iterambere

Marie Claire, ni umwe mu rubyiruko 17 rwatoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga ku ruhererekane rw’Ibiribwa yiswe Africa Food Systems Summit 2025 (AFSS25). Uwo mwanya si impanuka, ni igihembo cy’ubwitange, guhozaho no gukunda umurimo.

Avuga ko uyu mushinga w’ubworozi bw’inkoko bawutangiye ari itsinda ryo kwizigamira ariko kuri ubu bakaba barihurije hamwe ari abantu 9 bagafatanya gukora ubu bworozi aho bahise bashinga kompanyi yitwa Golden Harvest Poultry Ltd.

Ati: “Twatangiye turi itsinda rito ryizigama,” asobanura, mu ijwi rye rituje ariko ryijimye cyane nk’uwibuka urugendo rwose, Ati: “Byadusabye igihe kugira ngo twemeranye umushinga twakoramo. Nyuma y’ibiganiro byinshi, abantu icyenda twahisemo korora inkoko.”

Avuga ko yakuze yinkundira inkoko none byatumye akora umushinga mugari w'Ubworozi bwazo

Uyu mwanzuro waje kubahindurira ubuzima. Ubu bafite inkoko 2,500 bakaba bamaze imyaka 3 muri ubu bworozi, kandi niwo murimo ubatunze. Ati: “Uyu mushinga wahinduye ubuzima bwacu kandi niwo udutunze”

Urugendo rwe rwatangiriye mu buto. Ati: “Kuva cyera nakundaga inkoko,” aravuga agaseka buhoro, ati: “nabonaga n’iwacu bazorora. Ibyo byatumye mpanga umugambi wo kuzabikora kinyamwuga. Ubu ndishimira ko nabigezeho.”

Iyo utambagiye mu bworozi bwabo, ubona ubuziranenge bw’uyu mushinga, ibiraro byateguwe neza, amazi mu bigega, ibiryo bipimwe neza, aho zirira hasa neza kandi harimo urumuri rwiza ndetse n’ahantu heza inkoko ziterera amagi. Buri kimwe kirerekana ko uyu mushinga ari uw’umwuga.

Ubu, intego n’intumbero z’iyi kompanyi ni ukugera kure. Ati: “Turateganya kujya ku masoko mpuzamahanga ariko ubu twiyemeje kubanza guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.”

Marie Claire atanga inama ku rubyiruko zo kudatinya gutangira umushinga kuko iyo uhereye kuri bikeya ufite umushinga ukura bikarangira ugeze kuri byinshi.


Ati: “Nimugire icyizere, muhere ku bike mufite. Nta mushinga munini utangira ari munini. Mukore ibishoboka, mube abizerwa, kandi mube indashyikirwa kuko birashoboka.”

Kuba yaratoranyijwe mu bazahagararira u Rwanda mu nama mpuzamahanga ku ruhererekane rw’ibiribwa yiswe Africa Food Systems Summit 2025 (AFSS25), abifata nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe kandi azungukiramo byinshi bizamufasha ndetse bikazanagirira akamaro abanyarwanda kuko azagarukana ubumenyi bwo kubasangiza.

Ati: “Abantoranyije bambonyemo ubushobozi bwo kugira icyo nasangiza. Aho ngiye nzasangiza abo mbonye ubunararibonye bwacu mu bworozi bw’inkoko, ariko nanjye ndifuza kwigira ku bandi bo muri Afurika kuko byanga bikunda hari byinshi bafite bagezeho twe tutarageraho, nzakurayo ubumenyi kandi nzagaruka mbusangize abanyarwanda kandi buzatugirira umumaro.”

Urebye aho ziba nuko zibayeho, bigaragara ko ari umushinga witaweho

Tuyishime Marie Claire avuga ko aho bageze Atari ku bwabo gusa ahubwo hari n’inzego ashimira zagiye zibafasha mu buzima bwa buri munsi bw’akazi kabo bakaba bageze aho bageze ubu.

Ati: “FAO yadufashije mu nkunga no kudufasha kubona amahirwe yo gukomeza iterambere bigendanye no kuduhugura uko dukora ubworozi bwacu kandi kinyamwuga, turashima kandi na AGRA iduha ubufasha bwa buri munsi no kumenya uko imirimo ikorwa no kutwitaho buri munsi ikanaduha inkunga zitandukanye, ndetse na RYAF itwongerera ubumenyi mu mahugurwa kandi ikaduhuza n’abafatanyabikorwa batuma imishinga yacu ikomera.”

Inkuru ya Marie Claire yerekana neza ko gukunda ibyo ukora, kubiharanira no gukorera hamwe bishobora guhindura ejo hawe. Mu maso ye, ubona icyizere cy’ejo hazaza hatarimo amayira abiri.

Afite inkoko 2500 kandi zorowe neza

Imishwi itumizwa mu gihugu cy'ubuholandi ikarerwa ku buryo ivamo nkoko nziza cyane

 

Share