Abamotari, nyirabayazana w'impanuka zo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, itangaza ko abamotari bakomeje kugira uruhare runini mu mpanuka zibera hirya no hino mu gihugu, ku buryo izisaga hafi kimwe cya kabiri cyazo zifitanye zakozwe na moto. Ibi bituma basabwa kwitwararika cyane, by’umwihariko kwirinda gukora badafite ibyangombwa bibemerera gutwara abagenzi.

Mu bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, benshi mu bakirwa ni ababa bakomerekeye mu mpanuka za moto nkuko bisobanurwa na Dr. Mpatswenumugabo Bosco, Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro.
Ati: “Abenshi mu barwayi twakira hano mu bitaro by’inkuru nziza ni ababa bakoze impanuka, kandi igice kinini muri zo ni iza moto, haba ku batwaye cyangwa ku bagenzi”
Bamwe mu bamotari ubwabo bemera ko hari bagenzi babo batubahiriza amategeko y’umuhanda, abandi bakavuga ko bamwe bakora badafite ibyangombwa cyangwa bagashyirwaho igitutu n’abagenzi babasaba kwihuta.
Mbarushmana Cyprien ni Umumotari mu mugi wa Kigali. Ati: “Hari abamotari bagenzi bacu batubahiriza amategeko, ugasanga birangira bateje impanuka,”
Nshutiyubugingo we avuga ko bakunze no gukora impanuka kubera igitutu cy’abagenzi.
Ati: “nibyo bamwe bakora nta byangombwa, ariko akenshi hari nubwo usanga twihuta kubera gushyirwaho igitutu n’abagenzi bakadusaba kwiruka cyane, bigatuma habaho impanuka,”
Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, avuga ko abamotari batagira ibyangombwa bazakomeza gukurikiranwa, kandi abasaba kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka.
Ati: “Abamotari batagira ibyangombwa turabakurikirana, ariko kandi turanabasaba kwirinda amakosa yo mu muhanda ashobora guteza impanuka no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga,”
SP Kayigi Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Imibare iheruka gutangwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko moto zifitanye isano na hafi kimwe cya kabiri cy’impanuka zo mu muhanda, aho abamotari bakomeretse bakajyanwa kwa muganga bagera hafi kuri 21%, naho abagenzi bari kuri moto bagakomereka bakagera kuri 26%.
Mu Rwanda, imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko impanuka z’imodoka na moto arizo zikunda gutwara cyane ubuzima bw’abaturage, aho muri 2024 zahitanye abarenga 700, abamotari bagira uruhare rurenze kimwe cya gatatu muri izo mpanuka.
Ku rwego mpuzamahanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka, abantu barenga 1.35 miliyoni bapfa bazize impanuka zo mu muhanda, kandi hejuru ya 28% muri bo baba bari ku magare n’amapikipiki.