Minisitiri Dr Ugirashebuja yibukije Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yibukije abitabiriye iki gikorwa ko nta muntu n’umwe ukwiriye guhohoterwa. Ni ubutumwa yatangiye muri Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu munsi zifatanyije n’abaturage bo mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali mu gikorwa cya siporo rusange gisoza umwaka.
Muri iki gikorwa, hanakozwe ubukangurambaga ku bibazo byugarije sosiyete, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, ndetse n’uburyo bwo kwirinda Virusi itera SIDA.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yibukije abitabiriye iki gikorwa ko nta muntu n’umwe ukwiriye guhohoterwa.
Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje gufata indi ntera, cyane cyane mu bijyanye no gucuruza ibice by’umubiri.
Yongeyeho ko hakwiye gufatwa ingamba zikaze mu kurwanya ibi byaha, abantu bagatangira amakuru ku gihe.
Iki gikorwa cyaranzwe na siporo z'ubwoko butandukanye ndetse hanatangwa serivisi zo gusuzuma indwara zitandukanye, zirimo gusuzuma Virusi itera SIDA, umuvuduko w’amaraso, indwara zifata umutima, n’ipimo ry’umubyibuho (BMI), byose bigamije kuzamura imibereho myiza n’ubwitabire bw’abaturage.
Abayobozi bifurije abaturage Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire, babibutsa ko mu minsi mikuru bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n'ituze by’abantu.