Gasana Stephen yasezeye ku kuyobora Akarere ka Nyagatare
Uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Karasanyi Stephen, yasezeye mu Nama Njyanama y’aka karere ndetse no ku kuba umuyobozi wako, kugira ngo yitegure gukora imirimo mishya aherutse guhabwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagambe Wilson, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yabasezeyeho, yizeza abaturage ko abandi bayobozi bakoranaga bahari kandi bazakomeza inshingano.
Ati “Yego nibyo, yanditse asezera. Ubu inshingano z’umuyobozi w’Akarere zirasigaranwa na komite nyobozi, nk’uko mubizi hari hasanzwe hari abandi bagize komite nyobozi, rero niwe uvuyemo wenyine hari bagenzi be bahari ariko na none hamwe n’inzego dukorana turakomeza turebe ubwo ushobora kumusimbura cyangwa niba ziriya nzego zakomeza nabyo biraza gutangazwa.’’
Gasana Karasanyi Stephen aheruka kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR - Inkotanyi.
Muri iyi nama bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.
Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe nka Visi Perezida wa Kabiri.
Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Gasana Stephen yatangiye kuyobora Akarere ka Nyagatare mu mpera za 2021, aho yanatumye aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022. Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mbere yo kujya mu nshingano zo kuyobora aka karere yari asanzwe ari Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.