Bruce Melodie ku isonga mu bahanzi bafite indirimbo  Minisitiri Nduhungirehe yumvise mu 2025

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje urutonde rw’abahanzi n’indirimbo byigaruriye umutima we mu mwaka wa 2025, aho Bruce Melodie ari we uruyoboye.

Bruce Melodie ku isonga mu bahanzi bafite indirimbo  Minisitiri Nduhungirehe yumvise mu 2025

Ni indirimo z’abahanzi avuga ko yakunze, akamara igihe kinini azumva mu mwaka wa 2025, uri kugana ku musozo, anyuze ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify.

Yifashishije urubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, Amb Nduhungirehe yamurikiye abamukurikira urutonde rw’abahanzi n’indirimbo byamwigaruriye mu mwaka wa 2025.

Yanditse ati “Hano hari inzibutso zanjye kuri Spotify muri 2025, abahanzi batanu ba mbere.  1. Bruce Melodie, Spice Diana, Aya Nakamura, Lydia Djazmine, Bruce Springst.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko indirimbo ishanu za mbere ari 'Police, Gaju, Feeling Zange na Sinya.

Minisitiri Amb Nduhungirehe akimara kwandika ubwo butumwa, umuhanzi Bruce Melodie yahise yandika amushimira.

Ati “Murakoze Nyakubahwa Minisitiri ku bw’inkunga n’umuhate mukomeje kugaragaza. Imbaraga mutanga zirashimwa cyane kandi zitanga impinduka zigaragara.”

Ibyo Amb. Nduhungirehe yatangaje byateje impaka ku bafana ba Bruce Melodie na The Ben, bakunze guhanganisha abo bahanzi.

 

Share