RDI na EUCORD mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi bo mu mirenge itandukanye y’uturere twa Gicumbi, Burera na Ruhango bahawe inkoko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wa PROFARM kungahara ushyirwa mu bikorwa na RDI (Rural and Development Initiative) umuryango ufasha abahinzi bato kuva ku buhinzi bwo kwihaza mu biribwa bagana ku buhinzi bugamije isoko k’ubufatanye n’umuryango udaharanira inyungu wita ku guteza imbere abahinzi no kuzamura ubukungu bwo mu byaro (EUCORD) uterwa inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

RDI na EUCORD mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Uretse inkoko bahawe, ababyeyi bahawe ibiganiro bibakangurira gutegura indyo yuzuye, ndetse banasabwa kutararana n’izo nkoko ahubwo bagategura ahabugenewe zizabamo kugira ngo zitange umusaruro, zirindwe indwara kandi zibahe musaruro w’amagi bateze.

Mu butumwa bwe, Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi Mukerarugendo Theoneste yashimiye abafatanyabikorwa bateye inkunga iyi gahunda, asaba ababyeyi kubyaza umusaruro iki gikorwa.

Ati: “Izi nkoko mwahawe si izo kurya cyangwa kugurisha, ni izo kubafasha kurwanya imirire mibi. Tuzirinde, tuzizirikane nk’ishuri ry’ubuzima bwiza, kugira ngo tuzamure imibereho myiza y’abana bacu.”

Umuyobozi wa RDI Bwana Kayumba Aimé yashimangiye ko uyu mushinga utagamije guteza imbere imishinga y’ubuhinzi gusa ahubwo ugamije no guteza imbere imiryango mu buryo burambye.

Ati: “Intego yacu si ugutanga inkoko gusa no gushyigikira imishinga y’ubuhinzi n’ibijyanye nabwo, ahubwo ni ukugirango dufashe ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 5 kurwanya imirire mibi. Ntabwo rero dukwiye kongera umusaruro kugirango abantu bawujyane ku isoko ahubwo ni ukugirango tubafashe kwita no kumibereho yabo.”

Manishimwe Guillaume, umukozi wa EUCORD mu Rwanda yavuze ko intego nyamukuru z’uyu muryango ari ugukorana n’amakoperative no kuyafasha kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi ariko kuri ubu bakaba bifatanije na RDI ndetse n’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu guhashya imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka 5 mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Uyu munsi igikorwa cyaduhurije hano ni uguhura n’imiryango ifite abana bari mu mirire mibi mu gikorwa twafashijwemo n’abashinzwe imirire ku rwego rw’uturere, tukaba rero twabahaye inkoko kugirango babashe kuva mu mirire mibi ndetse bazanakomerezeho biteze imbere bahereye kuri izi nkoko bityo batandukane n’ikibazo cyo kubura indyo yuzuye”.

Ababyeyi bahawe inkoko bishimiye ubu bufasha, bavuga ko bizabafasha kugabanya igipimo cy’imirire mibi mu bana babo:

Umubyeyi witwa Uwumukiza Chartine yagize ati: “Ubundi kubona amagi byadusabaga kugura ku isoko kandi rimwe na rimwe ntitwabashaga kubona ubushobozi. Ubu tuzajya tuyabona kenshi, bigabanye imirire mibi mu bana bacu.”

Undi mubyeyi, Hategekimana Jean Bosco, yongeyeho ati: “Tugiye kubaka uturima tw’igikoni n’aho inkoko zizaba. Ibi bizadufasha kurushaho gutegura indyo yuzuye, tubone abana bafite ubuzima buzira umuze.”

Muri uyu mushinga wa PROFARM hamaze gutangwamo inkoko zisaga 3000 ku miryango isaga 800 mu turere twa Ruhango, Burera na Gicumbi aho buri muryango uhabwa inkoko 5

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere NST2 u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya igwingira mu bana rikava kuri 33% rikagera kuri 15% mu mwaka wa 2029.

Mukerarugendo Theoneste, Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi

Kayumba Aimé, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RDI

Manishimwe Guillaume, Umukozi wa EUCORD mu Rwanda

Ababyeyi bahawe ibiganiro bibakangurira kwita ku bana babo kugirango babashe guhangana n'imirire mibi n'igwingira

Share