Abanyarwanda 30 Biga Ubuvuzi Bahawe Buruse yo Kwiga mu Bushinwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abanyeshuri 30 b’Abanyarwanda biga ubuvuzi, bahawe Buruse yo kwiga mu Bushinwa, bakaba bazajya muri icyo gihugu mu kwezi gutaha.

Abanyarwanda 30 Biga Ubuvuzi Bahawe Buruse yo Kwiga mu Bushinwa.

Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko iyo Buruse ikubiye mu bufatanye mu rwego rw’ubuzima bukomeje kuranga u Rwanda n’Ubushinwa, aho ubwo bufatanye biteganyijwe ko buzarenga kubaka ibikorwaremezo mu buvuzi, bukagera mu gutanga amasomo, kohererezanya inzobere, gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga muri iki rwego ndetse no gusangira ubunararibonye.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati, “Muri uku kwezi, twemerewe Buruse nshya ku banyeshuri b’Abanyarwanda 30 biga ubuvuzi, aho bazajya mu Bushinwa kwiga ubuvuzi imyaka myinshi, bakazagaruka mu Rwanda bakavura abarwayi b’Abanyarwanda.”

Minisitiri Sabin kandi, yizera ko ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hagati y’u Rwanda n’ubushinwa, buzatuma bamwe mu baganga bakomoka mu gihugu cy’Ubushinwa bakorera mu Rwanda mu gihe kirekire, ndetse n’inzobere zinyuranye zo muri iki gihugu zikazajya zitanga amahugurwa ku baganga b’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Yagize ati, “Dusanzwe dufite ubutumwa bw’akazi buhuriweho n’impande zombi. Abaganga n’inzobere bavuye mu Bushinwa, twiteze ko benshi bazaza kandi bakamara igihe kirekire hano kandi mu bisata bitandukanye.

Minisitiri Nsanzimana, yasabye abantu kutabonera ubu bufatanye gusa mu bikorwaremezo mu rwego rw’ubuvuzi byubakwa ku bufatanye n’Ubushinwa, ahubwo ko bukwiye kubonwa no mu buryo bwo kuba abaturage babwungukiramo.

Yagize ati, “Ni byiza ko dushyira abaturage ku isonga ry’ibyo dukora. Iyo nyubako ishobora kuba iri hano, ariko nta baturage, iyo iba ari inyubako gusa.” 

Minisitiri Sabin Nsanzimana, yemeje ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubushinwa mu rwego rw’ubuzima, bumaze imyaka irenga 40, aho ubwo bufatanye bwatangiriye ku baganga bo mu Bushinwa batanze ubufasha mu bitaro bya Kibungo. Yongeyeho kandi ko ibihugu by’u Rwanda n’Ubushinwa bizakomeza gufatanya mu gutuma ibikorwaremezo by’ubuvuzi bijyana n’ubumenyi, uburambe ndetse na serivisi zigirira akamaro abarwayi.

Ingingo y’ikoranabuhanga na yo yagarutsweho na Minisitiri Sabin Nsanzimana nka kimwe mu byo ibihugu byombi bizafatanyamo cyane, by’umwihariko irizatuma Abanyarwanda bagera byoroshye ku buvuzi bwihariye. 

Ubu bufatanye mu rwego rw’ubuzima kandi, bwitezweho kuzatuma ibihugu byombi bisangira ubudasa bw’imico yabyo, aho abaturage b’ibihugu byombi bazajya bajya muri buri gihugu ku bwo kwiga, kuvura abarwayi, ndetse no guhabwa amahugurwa abafasha guteza imbere umwuga wabo w’ubuvuzi.

Share