RTB igiye gutanga buruse zisaga 2,100 ku mwaka w’amashuri wa 2025/2026
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) cyatangaje ko kigiye kongera umubare w’abazahabwa buruse muri gahunda ya TVET Scholarship Programme, aho abanyeshuri bashya 2,197 bazayihabwa mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2023, ishyigikiwe na Leta y’Ubudage binyuze muri KfW Development Bank, igamije gutuma habaho uburyo burambye kuri bose mu kubona uburezi bufite ireme mu mashuri ya tekiniki n’imyuga, cyane cyane ku rubyiruko rufite amikoro make.
Nyuma y’izi buruse nshya, umubare w’abamaze kungukirwa n’iyi gahunda uzagera ku banyeshuri 4,000, bigaragaza ko intego yari yihaye mu ntangiriro igezweho. RTB ivuga ko iyi gahunda ari ishoramari rikomeye mu kubaka urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Iyi buruse izishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri n’ibindi bijyana na yo, ikazahabwa abanyeshuri batsinze neza kandi bakomoka mu miryango ifite amikoro make, barangije Icyiciro Rusange (O’ Level) kandi baziga imyaka 3 mu mashuri ya tekiniki yatoranyijwe.
Abazatoranywa bazamenyekana binyuze muri Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), hakurikijwe amanota y’ishuri n’imibereho y’umuryango.
index.php Hano urahasanga urutonde rw'amashami n'ibigo bizashyira mubikorwa uyu mushinga!