Abanyeshuri Barenga 7,000 Bahawe Amahirwe ya Kabiri Nyuma yo Gukopezwa Ibizamini bya Leta.
Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko iperereza yakoze ryagaragaje ko ibizamini bya Leta byakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, byagaragayemo gukopera mu buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorewemo ibyo bizamini, aho hirya no hino mu gihugu, abanyeshuri babikopejwe basaga 7,000.
Iyi Minisiteri, yahise inemeza ko amanota y’abo banyeshuri ahindutse imfabusa, ariko abo banyeshuri bagahabwa andi mahirwe yo gukora ibindi bizamini, aho ibyo bizamini bizakorwa kuva kuwa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026, kugeza kuwa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026.
Mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA), Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva, yasobanuye icyatumye Minisiteri ayoboye ifata umwanzuro wo guha abo banyeshuri ibindi bizamini agira ati, “Iperereza ryagaragaje ko gukopera no gukopeza byabaye muri ibyo byumba by’amashuri. Ubwo rero, rimaze kubyerekana, twagombaga kugira ibyemezo dufata bijyanye n’ibyo ngibyo byari byagaragaye. Twari dufite amahitamo abiri. Twashoboraga gukurikiza amabwiriza ariho, aho ibizamini bakoze biteshwa agaciro bakabona zeru, ibi bigatuma abanyeshuri benshi basibira. Ariko na none, iperereza ryerekanye ko hari abantu bakuru babigizemo uruhare, cyane cyane abantu bari bashinzwe ibizamini. Tuza gusanga ayo mahitamo yo guhana abana, aho bizamini byose bakoze babibonamo zeru bagasibira, byaba bikabije. Nuko dushaka kurengera inyungu z’abana, ni na yo mpamvu twabahaye amahirwe yo kugira ngo basubiremo ibizamini, noneho babikore neza.”
Yakomeje agira ati, “Ni amahirwe ubundi tudasanzwe duha abandi, kuko amabwiriza arasobanutse. Yerekana ko iyo wakopeye, icyo kizamini ukibonamo ubusa. Ariko kubera urwo ruhare rwa ba bantu bakuru cyane cyane, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo kurengera abo bana, bagahabwa andi mahirwe yo gukora ibindi bizamini.”
Minisitiri Nsengiyumva, yaboneyeho gusaba abanyeshuri bazakora icyo kizamini gukoresha neza igihe gito bafite, bakabyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe, cyane ko amahirwe nk’aya adakunze kuboneka.
Ku cyemezo iyi Minisiteri yatangaje, hashobora kwibazwa uko abo banyeshuri bazatangira umwaka mushya w’amashuri wa 2026/2027, cyane ko bazakora ibyo bizamini, nta cyumweru gisigaye kugira ngo uwo mwaka utangire. Minisitiri Nsengiyumva, yaboneyeho gutangaza ingengabihe izakurikizwa muri iki cyumweru ndetse n’igitaha.
Ubwo ibyo bizamini bizaba birangije gukorwa kuwa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, igikorwa cyo kubikosora kizahita gitangira, aho amanota yabo azatangazwa bitarenze tariki 11 Nzeri 2026, maze abatsinze bamenyeshwe n’ibigo bazigaho, maze batangire amasomo yabo kuwa 14 Nzeri 2026.
Minisitiri Nsengiyumva kandi, yamaze impungenge bamwe mu babyeyi bashoboraga kugira impungenge kuri icyo cyumweru cy’ubukererwe kuri abo bana, aho yababwiye ko ikibi ari ugusibira umwaka wose kuruta gukererwa icyumweru kimwe. Yagize ati, “Bazaba batakaje icyumweru kimwe, ariko gutakaza icyumweru kimwe biraruta gutakaza umwaka.”
Minisitiri Nsengiyumva kandi, yanaboneyeho kugaragaza ikigiye gukurikiraho ku bantu bakuru bakopeje abana bakoze ibizamini. Yagize ati, “Ba bandi bakuru twavugaga babigizemo uruhare, abo ngabo bazakurikiranwa, kandi bazahanwa by’intangarugero. Hari abamaze kubazwa, hari n’abari kubazwa ubu ngubu, ndetse hari n’abandi bazabazwa. Tuzanatangaza rwose twerekane abo bantu, kugira ngo n’abandi batazagira ibitekerezo byo kwangiza imbaraga turi gushyira mu ireme ry’uburezi.”
Minisitiri Nsengiyumva kandi, avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye zizatuma ibikorwa byo gukopera, gukopeza cyangwa gukopezwa bicika burundu mu ikorwa ry’ibizamini. Yavuze ko ibibazo byagaragaye, byavuye cyane cyane ku barimu bagenzuraga uko ibizamini bikorwa, kuko haba mu gutegura, gucapa ndetse no kugeza ibizamini ku mashuri, nta kibazo cyabigaragayemo, ibibazo byagaragariraga cyane ku munsi w’ikizamini nyirizina.
Imwe mu ngamba yavuze ko zizakoreshwa mu guca intege umuco wo gukopera, gukopeza cyangwa gukopezwa, ni uko abarimu bagenzura uko ibizamini bikorwa mu cyumba kimwe cy’ishuri, bazava kuri umwe bakaba babiri kandi na bo basanzwe bigisha ku mashuri abiri atandukanye.
Minisitiri Nsengiyumva, yanaboneyeho gusaba inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, ndetse n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi gufatanyiriza hamwe mu kurwanya umuco wo gukopera, gukopeza cyangwa gukopezwa ibizamini.