Kirehe ku isonga mu mitsindishirize ariko impamvu nyamukuru iri ahandi
Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu gutsindisha abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange(tron comun) bisoza umwaka w’amashuri 2024-2025. Uyu mwanya w’icyubahiro, ubuyobozi bw’Akarere buwufata nk’igisubizo cy’ubufatanye n’ingamba zikomeye zashyizwe mu burezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe bwana Rangira Bruno yatangaje ko intsinzi yabonetse ari umusaruro w’uburyo bw’imikorere ishingiye ku gukurikirana hafi amasomo, imikoranire n’ababyeyi, ndetse no guhigana imihigo n’abarezi.
Yagize ati: “Gahunda yo gukurikiranira hafi ibijyanye n’uburezi mu mirenge, ndetse no gusinyana imihigo n’abarezi byagize uruhare rukomeye. Kuba turi imbere ntabwo bisobanuye ko tugiye gusinzira, ahubwo turimo kureba ahari icyuho kugira ngo tutazasubira inyuma.”
Izi ngamba zashyizwe mu bikorwa zifasha mu kurushaho kwita ku banyeshuri basigaye inyuma mu masomo, kubahugurira uburyo bwo gukora neza ibizamini, ndetse no gutanga amasomo y’inyongera aho byari ngombwa.
Nubwo aka Akarere kagaragaje imitsindishirize iri hejuru ku rwego rw’igihugu, ubuyobozi buvuga ko bugifite intumbero yo gukomeza gushyiraho politiki zishingiye ku ireme ry’uburezi kugira ngo bagume ku isonga.
Ati: “ tuzakomeza kunoza uburyo twakoreshaga ngo tugire uburezi buhamye ndetse turagerageza gukuramo ibyuho bike bigihari kugira ngo tutazasubira inyuma”
Mu mibare akarere ka Kirehe kayoboye abandi mu byiciro byombi kuko nko mu bizamini bisoza amashuri abanza bagize 97.09% mu gihe mu kiciro rusange ho bagize 91.3%. ni mu gihe kandi imitsindishirize ku rwego rw’igihugu mu mashuri abanza iri ku kigero cya 94.7% mu gihe mu kiciro rusange ho biri kuri 92.1%.
Muri rusange mu bizamini bisoza amashuri abanza hiyandikishije abanyeshuri 219,926 hasoza 219,900 naho mu kiciro rusange (Tronc Commun) hiyandikishije 148,702 hasoza 148,676