AGRA ihangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro mu Rwanda.
Raporo ya 71 ku kwihaza mu biribwa muri Afurika (Food-Security-Monitor) yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi n’umuryango nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi AGRA, igaragaza ko u Rwanda rukibangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro, nubwo ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bikomeje kugabanuka.
Iyi raporo ikubiyemo amakuru agaragaza aho umugabane wa Afurika ugeze wihaza mu biribwa yakusanyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2026, Iragaragaza uko kwihaza mu biribwa, umusaruro w’ubuhinzi n’ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro bihagaze mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Iyo raporo igaragaza ko muri Nyakanga, ibiciro by’ibiribwa by’ingenzi mu Rwanda byagabanutse.
Igiciro cy’ibigori cyagabanutseho 1.2 ku ijana, umuceri ugabanukaho 1.5 ku ijana, naho ibishyimbo bigabanukaho 3.1 ku ijana.
Ibi bishobora gutanga icyizere ku baguzi, cyane cyane ingo zishingira ku masoko mu kubona ibiribwa bya buri munsi.
Ku rundi ruhande ariko, AGRA yerekanye ko kwihaza mu biribwa mu Rwanda bishobora guhungabana, kuko nubwo u Rwanda rwagize igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa, u Rwanda rwagize ikibazo cy’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ifumbire, kuko byazamutse ku rugero ruri hejuru ya 50 ku ijana.
Iyi raporo igaragaza ko mu Rwanda, igiciro cy’ifumbire ya NPK cyazamutse ku rugero rwa 54.9 ku ijana ugereranyije na Nyakanga 2025, mu gihe igiciro cy’ifumbire ya Urea cyazamutse ku rugero rwa 59.5 ku ijana.
No mu gihe cy’ukwezi kumwe, ibiciro byakomeje kuzamuka. Nk’ubu, igiciro cy’ifumbire ya NPK cyazamutse ku rugero rwa 7.4 ku ijana, naho igiciro cy’ifumbire ya Urea kizamuka ku rugero rwa 16.7 ku ijana.
Ibi bishobora gutera impungenge zikomeye ku bahinzi, kuko izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro rishobora kongera ikiguzi cyo guhinga no kugabanya inyungu umuturage akura mu buhinzi.
AGRA kandi, yanagarutse ku ngano y’umusaruro u Rwanda rwabonye mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B, aho raporo ya AGRA igaragaza ko wagabanutse ugereranyije n’uwabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B.
Impamvu igarukwaho nka Nyirabayazana y’igabanuka ry’umusaruro u Rwanda rwabonye, ni ikibazo cy’imvura yabaye nke cyane cyane mu bice by’iburasirazuba bw’igihugu, bigateza ingaruka mbi ku mikurire y’imyaka.
Muri Rusange, AGRA yagaragaje akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’akarere gafite imbogamizi zikomeye ku musaruro, ibintu bishobora kugira ingaruka ku itangwa ry’ibiribwa n’imikorere y’amasoko mu mezi ari imbere.
AGRA kandi ivuga ko hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe mu bice bimwe bya Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, bitewe n’ingaruka zishobora guterwa n’ikinyagihe cya El Niño giterwa n’imyuka ishyushye yagaragaye mu nyanja ya Pasifika.
Iyi mvura ishobora gufasha abahinzi mu gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2027 A no kongera ubuhehere mu butaka, ariko ishobora no kongera ibyago by’imyuzure ndetse no kwangirika kw’imyaka izaba yaratewe, ikaba ari imwe mu mpamvu zituma Leta y’u Rwanda ishishikariza buri gihe abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo yabo.
Muri rusange, raporo ya AGRA, yatanze ishusho ivanze ku Rwanda. ibiciro bya bimwe mu biribwa byaragabanutse, ariko umusaruro w’igihembwe cy’ihinga cya 2026 B uba muke, kandi n’ibiciro by’ifumbire bikomeza kuzamuka cyane.
Ibi bishobora gukomeza kuba ikibazo ku bahinzi n’abakora igenamigambi ry’ubuhinzi, cyane cyane mu gihe igihugu kigana mu bihembwe bishya by’ihinga, kandi ibyo bikanajyana no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.