U Rwanda na MONUSCO Byaganiriye ku Mutekano wa RDC.

Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) James Swan, yageze i Kigali kuwa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, aho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu rwego rwo gushyira imbaraga za Dipolomasi mu kurangiza ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

U Rwanda na MONUSCO Byaganiriye ku Mutekano wa RDC.

Muri ibyo biganiro kandi, hari harimo na Huang Xia, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika. 

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yasohoye itangazo risobanura ibyavugiwe muri ibyo biganiro. Iryo tangazo riragira riti, “Ibi biganiro, byibanze ku iterambere ry’akarere, by’umwihariko uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse n’intambwe zikomeje guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano urambye mu karere.” 

Muri Werurwe 2026, ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yashyizeho James Swan nk’umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa MONUSCO asimbuye Bintou Keita.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Félix Tshisekedi mu Kuboza kwa 2025, ateganya ko ubutumwa bwa MONUSCO bushyigikira intambwe zose ziganisha ku mahoro n’umutekano urambye hagati y’ibihugu bituranyi, harimo gushyira mu bikorwa ingingo z’ingenzi zemeranyijweho muri ayo masezerano. 

Ayo masezerano, ateganya ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ukaba kandi unagizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 wamburwa intwaro, ndetse n’u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Ayo masezerano kandi, asaba impande zombi gushyigikira uburyo bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, gushyiraho inama zihuriweho n’impande zombi mu rwego rwo gusuzuma uko ayo masezerano akomeje gushyirwa mu bikorwa, korohereza MONUSCO mu bikorwa byayo byo kurinda abasivili no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zose zayo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. 

Ayo masezerano, anasaba impande zombi kubahiriza ubwisanzure bwa MONUSCO bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano w'abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse no kwemera uruhare rwa MONUSCO mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere. 

Mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, amasezerano ya Doha na yo hari ibyo ateganya, by’umwihariko ibireba abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ubwabo, mu rwego rwo kunganira amasezerano ya Washington. 

Mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ingamba zigomba gukurikizwa mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse no gukemura ibibazo bya Dipolomasi hagati ya Kigali na Kinshasa harimo n’ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, amasezerano ya Doha yo yahurije hamwe Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ihuriro riyirwanya rya AFC/M23, mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo kirambye cyo kurangiza amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse no gushaka umuzi nyawo w’ayo makimbirane.

Muri ayo masezerano, ubutumwa bwa MONUSCO na bwo bwahawe inshingano zo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, harimo gushyigikira intambwe zifasha mu gutuma imitwe myinshi yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo izishyira hasi, gushyiraho inkunga n’ibindi byose nkenerwa byakwifashishwa mu gusuzuma uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa, harimo ingendo, amafaranga y’itumanaho, n’ibindi.

Share