AFC/M23 yatangiye kuvana ingabo muri Uvira
Mu ijoro ryo ku wa 17 Ukuboza 2025, umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko watangiye kuva mu Mujyi wa Uvira kandi ibi bikorwa bitazarenza ku wa 18 Ukuboza.
Kuva muri Uvira ntibyavuzweho rumwe guhera ku wa 15 Ukuboza AFC/M23 yabitangaza ko yemeye kuva muri uyu mujyi ibisabwe n’ubuhuza bwa Amerika.
Uvira yageze mu maboko ya AFC/M23 ku wa 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano yari imaze iminsi muri Kivu y’Amajyepfo yasize ingabo z’u Burundi nyinshi zihunze urugamba, izihagazeho zimwe zihasiga ubuzima.
Amahanga yaherukaga kotsa igitutu uyu mutwe muri Gashyantare 2025 umaze kwigarurira Bukavu, cyikubye kabiri basaba irekurwa rya Uvira mu maguru mashya.
Uvira ikora ku Kiyaga cya Tanganyika, ikaba muri kilometero zibarirwa hagati ya 20 na 25 uvuye i Bujumbura mu Burundi.
Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, abinyujije kuri X ku wa 17 Ukuboza yagize ati “ibikorwa bya AFC/M23 byo kuva mu mujyi wa Uvira birakomeje kandi bizaba byarangiye bitarenze ejo. Turasaba abasivili gutuza. Turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa gukora ku buryo Uvira irindwa ubugizi bwa nabi, kugabwaho ibitero no kutongera gusubiramo intwaro.”
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka z’intambara zirimo n’abarwanyi bagenda, ndetse abandi bagenda n’amaguru.