Amerika na Iran Byongeye Kwemeranya Guhagarika Imirwano by'agateganyo
Mu gihe mu minsi mike ishize hari hakomeje kurangwa ubushyamirane bushya hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, impande zombi zongeye kwemeranya guhagarika imirwano by’agateganyo kugira ngo hasubukurwe ibiganiro bya dipolomasi bigamije kugabanya umwuka mubi umaze iminsi ugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa 29 Kamena 2026 agaragaza ko Amerika na Iran bateganya guhurira i Doha muri Qatar, aho bazakomereza ibiganiro byari bisanzwe bikorwa ariko bikaba byongeye guhabwa imbaraga nyuma y’ubushyamirane buherutse kuba. Intego nyamukuru y’ibi biganiro ni ukwirinda ko amakimbirane yakongera gufata indi ntera no gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Mu ngingo zizaganirwaho harimo umutekano wo mu gace ka Strait of Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo ubwato butwara peteroli n’ibicuruzwa byinshi byoherezwa hirya no hino ku isi. Abasesenguzi bavuga ko umutekano w’iyo nzira ugira uruhare runini ku bukungu bw’isi, bityo kuwurinda bikaba ari inyungu rusange.
Abahuza bi ibi biganiro batangaje ko hashyizweho uburyo bwo gukomeza itumanaho hagati y’impande zombi kugira ngo hirindwe kongera kubaho ibitero cyangwa ibikorwa bishobora gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu rugendo ruganisha ku mahoro.
Nubwo guhagarika imirwano bitarangiye burundu amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, impuguke muri politiki mpuzamahanga zivuga ko kuba impande zombi zongeye kwemera kwicarana ari ikimenyetso cy’icyizere gishya, nubwo urugendo rwo kugera ku bwumvikane busesuye rugikomeje.
Nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu biganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, impande zombi ziracyagaragaza kutizerana. Hari impungenge ko ikintu gito cyose cyakongera kubura ubwumvikane buke gishobora gusubiza ibintu inyuma, ari na yo mpamvu abakurikirana politiki mpuzamahanga bakomeje gusaba impande zombi gukomeza inzira y’ibiganiro aho kwifashisha imbaraga za gisirikare.
Abatuye isi bakomeje gukurikiranira hafi iby’ibi biganiro, bitewe n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano mpuzamahanga, ubucuruzi bw’isi ndetse n’ibiciro bya peteroli mu masoko mpuzamahanga.