Amabuye y’agaciro turamutse tuyatunganya aho yava hose ntabwo bikwiye kuba ikibazo - Perezida Kagame
Abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20 bahawe ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Guharanira kugera ku iterambere rirambye”, cyahuriyemo abayobozi mu nzego z’ubukungu n’urwego rw’abikorera.
Iki kiganiro cyahuje Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Télesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare Ivan Murenzi ndetse na rwiyemezamirimo Faustin Kamo, bose bahuriza ku gitekerezo cy’uko iterambere rirambye rishingira ku kongera umusaruro no guhindura imyumvire.
Mu rwego rw’ubuhinzi, Minisitiri Dr. Ndabamenye yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe adakwiye gupfushwa ubusa nubwo hakiri imbogamizi z’ubuso buhingwa.
Yagize ati: “50% by’ubuso duhinga burasharira ariko ndabyemeranya n’abo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe. Baravugaga bati ‘Nta butaka busharira hasharira ingoma mbi’. Ubu uko babivuga bamaze guhindura imyumvire, ubu dufite noneho ubuyobozi, nta ngoma dufite. Nkibwira rero ko ayo mahirwe twayakoresha kugira ngo dushyire ishoramari rifatika mu nyongeramusaruro, cyane ishwagara.” Yongeyeho ko “nta terambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ridafite umusaruro uhagije”, asaba ko iterambere ryibanda ku kongera umusaruro aho kwishingikiriza gusa ku kwagura ubuso.
Naho rwego rw’ubukungu rusange, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, agaragaza ishingiro ryacyo.
Yagize ati: “Ku kibazo cy’ibiciro by’ibiribwa bizamuka, ikibitera cyane ni umusaruro w’ubuhinzi udahagije. Nta kindi gisubizo, tugomba kuzamura umusaruro.”
Ku bijyanye n’umutungo kamere, Umuyobozi Mukuru wa RMB, Alice Uwase, asubiza ku kibazo yari abajijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cy’uko hari amabuye y’agaciro u Rwanda rukura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’imwe mu mpamvu igaragazwa n’abahora bikoma u Rwanda barushinja ko rwaba ruteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo, yavuze ko u Rwanda rwihagije ku mabuye y’agaciro.
Ati: “Ntabwo dukeneye amabuye ya Congo ngo dutere imbere, imisozi yacu irimo amabuye, icyo dusabwa cyonyine ni ukumva agaciro kayo tukagira icyerekezo kirambye, tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze ahubwo tugomba kuyatunganya.” Uyu murongo uhuza n’icyerekezo cyo kongerera agaciro umusaruro w’imbere mu gihugu, bityo bikabyara imirimo n’inyungu zirambye.
Kuri iyi ngingo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze impungenge abanyarwanda ndetse n’uwakwifuza wese gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro aho aba aturuka hose mu gihe yaba abukoze mu buryo butanyuranije n’amategeko.
Ati: “Amabuye y’agaciro turamutse tuyatunganya aho yava hose ntabwo bikwiye kuba ikibazo, kubera ko nujya ukurikirana abantu bose bari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ibi bihugu biteye imbere, byirirwa bidukurikirana ku mabuye y’agaciro, nta mabuye y’agaciro bagira ariko bayungukamo kurusha abantu bose”
Yongeyeho ati: “Ibice bya Congo byose ntabwo duturanye na byo. Duturanye n’u Burasirazuba bwa Congo. Ibiva Katanga, Equateur ntabwo binyura hano. Bifite indi mipaka binyuramo cyangwa bikagenda mu ndege ariko hano mu burasirazuba usibye n’amabuye n’abantu barambuka bagafata indege bakajya iyo bajya.”
Imibare y’ubukungu yagaragajwe muri iyi nama ishimangira ko iyo nzira iri gutanga umusaruro kuko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2025, urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7% ruvuye kuri 5% muri 2024, urw’inganda ruzamuka ku kigero cya 10% naho urwego rwa serivisi rukazamuka ku mpuzandengo ya 9%.
Mu 2024, izamuka ry’ubukungu ryageze kuri 8,9% rivuye kuri 8,2% ryariho muri 2023, rirenze 8,3% byari biteganyijwe. Ni mu gihe mu bihembwe bitatu bya 2025, ubukungu bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 8,7%, aho bwari kuri 6,5% mu gihembwe cya mbere, 7,8% mu gihembwe cya kabiri na 11,8% mu gihembwe cya gatatu.
Dr. Télesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
"Nta kindi gisubizo, tugomba kuzamura umusaruro.” Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
“Ntabwo dukeneye amabuye ya Congo ngo dutere imbere" - Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru wa RMB