U Rwanda rwamaganye RDC yubuye imvugo z’urwango

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, yamaganye yivuye inyuma imvugo z’urwango zongeye gukwirakwizwa kuri televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC), aho Umuvugizi w’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) Sylvain Ekenge, yashishikarizaga Abanyekongo kudashakana n’Abatutsikazi yita ko ari indyarya n’abagambanyi.

U Rwanda rwamaganye RDC yubuye imvugo z’urwango

Ibyo byatumye Minisitiri Nduhungirehe yongera kwibutsa urubyiruko by’umwihariko urwo mu Karere rukurikira izo mvugo, ko atari ubwa mbere zikoreshejwe kandi amaherezo yazo atari meza hashingiwe ku byabaye mu Rwanda mu myaka 31 ishize.

Yagaragaje ko imvugo ya Sylvain Ekenge kuri televiziyo y’Igihugu ishingiye ku cyiswe “Amategeko 10 y’Abahutu” yatangajwe muri Nzeri 1959 na Joseph Habyarimana Gitera, wari umuhezanguni w’Umujenosideri wayoboye ibikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1959 ndetse akanagira uruhare muri Jenoside yabakorewe mu yahoze ari Gikongoro mu 1963.

Ayo mategeko yagaruriwe ubuzima na Hassan Ngeze mu 1990 muri nomero ya 6 y’ikinyamakuru Kangura cyakoreshejwe nk’intwaro yo gukwirakwiza urwango n’amacakubiri, ayo mategeko akaba ari na yo yashingiweho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Itegeko rya mbere muri ayo mategeko ni ryo ryafashije Umuvugizi wa FARDC akaba n’utwaye ijwi ry’ingengabitekerezo ya Jenoside iterwa inkunga na Guverinoma ya Congo.”

Mu butumwa bwa Ekenge, yagize ati: “Uyu munsi abashyingiranwa n’Umututsikazi, birasaba kwitwararika…”, yakomeje ashinja umuryango w’Abatutsi b’Abanyekongo kuba abagambanyi n’indyarya.

Minisitiri Nduhungirehe washenguwe n’ubwo butumwa bw’Umuyobozi Mukuru mu Ngabo za RDC, yagaragaje impungenge zikomeye cyane kuri iyo mvugo y’abajenosideri ikomeje guhabwa icyicaro na Leta ya Kinshasa yiyemeje gukorana n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Muri ibi bihe by’Iminsi Mikuru, aho ibitangaza bya Noheli byakabaye bikiza roho, birababaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwafashe inzira igoramye, yinjira mu bihe byijimye bya Jenoside.”

Nduhungirehe yagaragaje uburyo Ekenge yagaragaye kuri televiziyo y’Igihugu asoma inyandiko bigaragara ko yayandikiwe n’inzobere mu gukwirakwiza ingengabitekerezo nka Filip Reyntjens n’abandi bakomeje kuyikwirakwiza mu Karere no ku Isi.

Yakomoje ku buryo izo mvugo zijyana n’urugomo ndetse n’ubwicanyi bukabije bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi by’umwihariko Abanyamulenge, bikaba ari kimwe mu bikorwa biyoborwa n’abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bishimangira umugambi wabo wa Jenoside bamuruweho bagahungira muri Congo.

U Rwanda rusanga Leta ya Kinshasa ikomeje guha urwaho imvugo z’urwango zagize ingaruka zikomeye mu mateka y’u Rwanda idakwiye kubonwa nk’aho ivuga amafuti yoroheje, ko ahubwo izo mvugo ziteye inkeke ku buryo zikwiye gufatirwa ibyemezo byihuse, haba mu gihugu cya Congo no mu ruhando mpuzamahanga, hirindwa ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakongera kubaho mu Karere.

 

Share