Ingengabitekerezo ya jenoside ni Virus mbi, muyange, muyamagane - Madame Jeannette Kagame

Kigali-Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rurenga 2,000 rwahuriye muri gahunda yiswe “Igihango cy’urungano,Madamu Jeannette Kagame yarusabye kwima amatwi abaharabika u Rwanda rukagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, yagereranyije na Virusi.

Ingengabitekerezo ya jenoside ni Virus mbi, muyange, muyamagane - Madame Jeannette Kagame

Nk’umubyeyi uri imbere y’abana be,nk’umuyobozi uzirikana amateka asharira igihugu cyanyuzemo,Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,yagaragarije urubyiko ko igihugu kirutezeho byinshi.Hari mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ugusubiza icyubahiro abishwe bazira uko bavutse, no kubabwira ko u Rwanda rwongeye kubaho.

Yagize ati “Mube abarinzi b’amateka b’ukuri, ubumwe n'ubudaheranwa byacu. Uku niko kwibuka iteka urungano rwanyu rwishwe muri Jenoside tuzirikana uyu munsi.Rubyiruko, Bana Bacu, muramenye ntimuzatatire igihango cy'urungano!”

Yakomeje asaba urubyiruko gushishoza "Mu bishishikaza urubyiruko buri munsi, ntimukaburemo imbaraga z'umutima n'ubwenge bwo gushishoza, guhitamo neza, ibyo mwemera n'abo mukurikira, kuko guhitamo ibitari byo bingana no kwanga kubaho kuri mwe ubwanyu no ku bazabakomokaho."

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwima amatwi abaharabika u Rwanda n’abagoreka amateka yarwo.

Yagize ati "Ubu, hari abantu bigize impuguke ku Rwanda ku buryo buri wese abyuka yumva afite icyo aruvugaho, byitwa ko agamije ineza y'Umunyarwanda; aka wa mugani ngo 'Urusha nyina w'umwana imbabazi...' Muri ibyo byinshi mwumva, umuhanga ni uzabasha gushishoza no gusesengura, akamenya ibyo yumva n'ibyo akurikira."

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushungura ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga ndetse rukagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mukomereze aho ndetse munarusheho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ni virusi mbi, mukwiriye kujya mubona hakiri kare maze mukayirinda, mukayikumira, mukayanga mukanayirwanya.

Ihuriro Igihango cy’urungano ryateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ku bufataye n’umuryango Imbuto Foundation.