Perezida Kagame yasabye ko Inama zihuza Abanyarwanda zigomba kuvamo ibikorwa, ntibibe amagambo gusa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko inama n’ibiganiro bihuza Abanyarwanda bigamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’igihugu bitagomba kuba umugenzo wo gusubiramo amagambo, ahubwo bikajya bitanga umusaruro ugaragara mu bikorwa bifatika.

Perezida Kagame yasabye ko Inama zihuza Abanyarwanda zigomba kuvamo ibikorwa, ntibibe amagambo gusa

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yaberaga muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 5-6 Gashyantare 2026.

Perezida Kagame yavuze ko hari impungenge z’uko inama zimwe na zimwe zigenda zisubiramo ibibazo n’ibisubizo ariko bigakomeza kugaruka mu buryo bumwe, bigaragaza ko hari aho imikorere idindira.

Ati: “Ariko ngira ngo nsabe, inama nk’izi n’ibiganiro byanyuze muri izo nama ntibikabe ibyo guhora dusubiramo bimwe tutabona ikibivamo, bikaba umugenzo gusa, tukajya tuza tukavuga ibibazo, tugatanga ibisubizo ariko umwaka washira twagaruka tugasanga ni nka kwa kundi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko abantu bafite ubushobozi, ubumenyi n’ibikoresho bikenerwa badindira mu mikorere yabo, ibintu asobanura nk’imwe mu mbogamizi z’ingenzi ziterwa n’imico.

Ati: “Abantu iyo badindira mu mikorere no ku bintu bazi, urebye ni ibibazo bya rusange dufite, navuga ko ari no muri Afurika. Igisobanuro cy’uko Igihugu cyacu n’ibindi byinshi muri Afurika bidatera imbere, ahanini bishingiye ahangaha.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibitekerezo byiza bidahita bihinduka imikorere myiza igihe bidaherekejwe n’ingiro.

Ati: “Ibitekerezo byiza ntabwo bivamo imikorere myiza buri gihe, ntabwo bijyana iteka. Hari abantu benshi bafite ubushobozi, ariko hari ikintu kiza kikabavanamo ubwo bushobozi, umuntu akabura aho bugiye.”

Yavuze ko politiki ari umuco, bityo ubumenyi n’ubushobozi abantu bafite bikwiye kugaragarira mu byo bakora buri munsi, aho kwibanda ku magambo gusa.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku bibazo by’imitekerereze bikibangamiye iterambere rya Afurika, avuga ko nubwo hari imbogamizi zituruka hanze y’umugabane, Abanyafurika bagomba kwibanda ku kwigobotora no kwigira.

Ati: “Umugabane wacu wa Afurika, indwara iwurimo ni iyihe? Hari ubwo twifashisha ko abaduteye ibibazo na kera kose bakidukurikirana, ariko ukwiye kumenya ko ugomba gukora ibishoboka byose ngo wivane muri iyo ngoyi.”

Perezida Kagame yagereranyije Afurika n’umuntu uba arwariye mu bitaro igihe kirekire, aho rimwe na rimwe agobokwa ariko ntakire burundu, agaragaza ko hakenewe impinduka zishingiye ku bushake n’imbaraga z’imbere.

Yanibukije Abanyarwanda ko bagomba kwamagana serivisi mbi ndetse n’abantu babacunga nabi, avuga ko kwemera guhabwa serivisi mbi na byo ari ikibazo kigomba guhinduka.

Ati: “Uwakurindagije wibwira ko ari we kibazo? Ikibazo ni wowe wemera kurindagira. Twahindura gute imico yacu, ingendo yacu, ingiro yacu, byose ko tubizi, hagati yacu? Hari ibibazo byinshi ku Isi, ibyo ntabwo tubifitiye ubushobozi bwo kubikemura ariko dufite ubushobozi bwo gukemura ibyacu.”

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gushyira imbaraga mu byo bakora, bagashaka uko babana neza n’abandi ku rwego mpuzamahanga, ariko bagaharanira kwigira no kwishingikiriza ku mbaraga zabo.

Ati: “Dukore ibishobotse, ibishobotse byose bikwiriye gukorwa, hanyuma dushake uko tubana n’abandi, ari abaturanyi ari abatuye kure, nibidukundira dukorane neza, nibyanga izo mbaraga tuzigarure iwacu dukore, niko twatera imbere gusa. Ibi rero ntabwo bikwiye kuba amagambo, ibivugirwa hano bikwiriye kuvamo ibikorwa bigaragara ko dutera imbere.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yasize ishimangiye ko imiyoborere ishingiye ku bikorwa, inshingano no kwigira ari imwe mu nkingi zikomeye zizafasha u Rwanda gukomeza urugendo rw’iterambere rirambye.

 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20

Abayobozi bakuru bitabiriye inama y'Igihugu y'Umushyikirano

Abanyarwanda bibukijwe ko bagomba kwamagana serivisi mbi no gushyira imbere inshingano

Share