Ambasade ya Isiraheli, Yatangije Umushinga wo Kurwanya Igwingira i Musanze.
Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda ifatanyije n’ikigo nyarwanda gikora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi cyitwa Yalla Yalla Group, kikaba kigizwe na bamwe mu bahawe amahugurwa y’ubuhinzi muri iki gihugu, batangije umushinga wa Miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bo mu karere ka Musanze.
Uyu mushinga, wiswe ‘Shine Project’ ukaba waratangijwe ku mugaragaro kuwa 24 Nzeri 2025, ukaba waratangirijwe mu murenge wa Kimonyi, ukaba uzageza mu mwaka wa 2031. Intego, ni uguteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere, ndetse no kuvugurura imirere iboneye mu ngo.
Igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga, cyitabiriwe na Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss, aho yavuze ko akarere ka Musanze katoranyijwe nyuma y’ibiganiro Ambasade yagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ku buryo inzobere mu buhinzi zo muri Isiraheli zatanga umusanzu mu kurwanya igwingira muri aka karere.
Yagize ati, “Uyu mushinga, ukubiye mu bikorwa byinshi tuzakorana n’akarere ka Musanze, kuko ari kamwe mu turere dufatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi mu gihugu, ariko tugihura n’imbogamizi z’igwingira n’imirire mibi.
Ambasaderi Einat Weiss, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere, bwasabye iyi ambasade ko yafasha mu gukwirakwiza ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buhinzi ryo muri Isiraheli mu baturage, nk’imwe mu ngamba zafasha mu guhangana n’igwingira.
Mu gutangiza uyu mushinga, uturima tw’igikoni twashyizwe ku biro by’umurenge wa Kimonyi, kugira ngo dukoreshwe nk’uturima tw’icyitegererezo, aho abaturage bazajya bigishwa uburyo buboneye kandi buhendutse bwo guhinga ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Abaturage baganiriye n’abanyamakuru, bavuze ko utwo turima tw’igikoni tw’icyitegererezo, tuzaborohereza kunguka ubumenyi mu guhinga kijyambere ndetse no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse bahereye aho batuye.
Umuturage witwa Nzabonimpa Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kabaya, mu kagari ka Buramira mu murenge wa Kimonyi, yavuze ko agace batuyemo ari ak’ubutaka bwera kandi bushobora gutanga umusaruro uhagije, gusa ikibazo gihari, ni uko ingo zimwe na zimwe zidafite amakuru n’ubumenyi bukenewe ku ndyo yuzuye.
Yagize ati, “Dufite ubutaka bwiza aho hafi buri gihingwa gishobora kwera, ariko imyumvire ya bamwe mu baturage, ituma tudashobora gushishikazwa no kurya indyo yuzuye. Gusa binyuze mu masomo twigiye hano, tuzigisha abaturage ko akarima k’igikoni kadasaba ko uba ufite ubutaka bunini. Ushobora no guhinga imboga ukoresheje umufuka, ku buryo nta muryango wabura imboga ku mafunguro yawo.”
Umuyobozi mukuru wa Yalla Yalla Group Emmanuel Ndayizigiye, yavuze ko ikigo ayoboye cyishimiye gufatanya na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda, dore ko hari bamwe mu bagize icyo kigo baherewe amahugurwa y’ubuhinzi muri Isiraheli mu mwaka wa 2012.
Yavuze ko ubunararibonye bungutse, buzabafasha kwigisha abandi ibyiza by’ubuhinzi bugamije gusagurira amasoko, cyane ko mu bahinzi benshi b’Abanyarwanda, usanga bahinga ibyo gukoresha mu miryango yabo gusa.
Yagize ati, “Ni byiza gukorana na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda, kuko muri Isiraheli twahungukiye ubumenyi bwinshi. Twabonye ko bo bakora ubuhinzi bugamije isoko, mu gihe twe twakoraga ubuhinzi bugamije guhaza imiryango yacu gusa. Twiteguye gufasha mu gutuma ubumenyi twungutse bugera ku baturage bo hasi, ndetse no ku rwego rw’igihugu.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobald, yavuze ko akarere gakomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’igwingira, ndetse ko uyu mushinga kazafatanyamo na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda uzaba inyunganizi.
Yavuze ko icyegeranyo cy’ Ubushakashatsi ku Imibereho y’Abaturage n’Ubuzima mu Rwanda (RDHS) cyo mu mwaka wa 2025, cyerekana ko imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira mu karere ka Musanze, yavuye kuri 45.9 ku ijana muri 2020 ikagera kuri 31.4 ku ijana, hakaba harabayeho igabanuka rya 14.5 ku ijana, nk’uko imibare y’akarere ibigaragaza.
Kayiranga Théobald yagize ati, “Twizeye ko mu bufatanye na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda, tuzagera ku ntego y’igihugu yo kugira munsi ya 15 ku ijana by’abana bafite ikibazo cy’igwingira bitarenze mu mwaka wa 2029.”
Ku rwego rw’igihugu, iki cyegeranyo, kigaragaza ko abana bafite ikibazo cy’igwingira bari munsi y’imyaka itanu bari ku rugero rwa 2027 ku ijana muri 2025, bavuye kuri 33 ku ijana muri 2020. Gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) yahereye mu mwaka wa 2024 ikaba izageza mu mwaka wa 2029, iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029, abana bari muri icyo kigero bafite ikibazo cy’igwingira, bazaba bari munsi ya 15 ku ijana.
Ambasaderi Einat Weiss, yavuze ko ubunararibonye bw’igihugu cya Isiraheli, bwerekana ko ubutaka buto ndetse n’imbogamizi zituruka ku mihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije, bitagomba gukoma mu nkokora intumbero y’igihugu mu kwihaza mu biribwa.
Yagize ati, “Igihugu cya Isiraheli ni gito ugereranyije n’u Rwanda, kandi ubutaka bwacyo bunini ni ubutayu. Ariko binyuze mu buhinzi buteye imbere ndetse no gukoresha ikoranabuhanga, iki gihugu cyabashije kugera ku ntego yacyo yo kwihaza mu biribwa.”
Ambasaderi Einat Weiss, Yagaragaje ko afite icyizere cy’uko abaturage nibashira mu bikorwa inyigisho bazahabwa binyuze mu mushinga wa Shine Project, bizatanga umusaruro mu kugabanya ku buryo bugaragara umubare w’abana bafite ikibazo cy’igwingira, ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi muri rusange mu karere ka Musanze.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba ukubiyemo amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi, gushyiraho uturima tw’igikoni tw’icyitegererezo mu rwego rwo kwigisha abaturage, hamwe no gusangira ubumenyi mu baturage, mu rwego rwo kongera uburyo bwo kubona ibiribwa bitandukanye kandi bifite intungamubiri.
Ikigo cya Yalla Yalla Group kiri gufatanya na Ambasade ya Isiraheli mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, gifite abajyanama mu buhinzi babizobereyemo barenga 100, ku buryo impande zose ziri gushyira mu bikorwa uyu mushinga, zizeye ko abo bajyanama mu buhinzi bazafasha mu kwagura uyu mushinga ukava mu mirenge 5 y’akarere ka Musanze wahereyemo ukagera mu mirenge yose 15 ikagize.