Abanyarwanda 274 Bari Barafashwe Bugwate na FDLR Batashye mu Rwababyaye.
Abanyarwanda 274 bo mu miryango 69 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batahutse mu Rwanda.
Bamwe binjiye banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, abandi bakirwa banyuze ku mupaka muto uhuza u Rwanda na RDCuherereye mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu batahutse, bavuze ko batinyaga gutaha kubera amakuru atari yo bari barahawe ku mutekano w’u Rwanda.
Alfred Niyitegeka ufite imyaka 52 y’amavuko, yavuze ko yagiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 1996. Avuga ko muri icyo gihugu, yahahuriye n’ubuzima bugoye bitewe n’intambara zakomeje kuharangwa.
Yagize ati, “Nari narabuze inzira yo gutaha. Nagerageje gutaha ariko birananirana kubera intambara. Ibyo byatumye mfata icyemezo cyo kuza njyenyine, nsiga umugore n’abana muri kiriya gihugu.”
Chantal Mukakalisa, we avuga ko yari yaragarutse mu Rwanda mbere y’abana be. Yagiye kwakira abana be batatu yari yarasize muri RDC, avuga ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza kandi agahabwa ubufasha bw’ibanze yari akeneye.
Yagize ati, “Tukigera hano mu Rwanda, twakiriwe neza kandi duhabwa ubufasha. Bamaze kunyereka aho navukiye no kugera ku kagari, kubera ko nari naraje njyenyine abana narabasize
muri Congo uko ari batatu, ni ko kubatumaho.”
Mukakalisa, yavuze ko amaze imyaka itandatu agarutse mu Rwanda, kandi ko yasanze igihugu gitandukanye cyane n’uko yari yarakibwiwe igihe yari akiri muri RDC.
Yavuze ko yahawe ubufasha butandukanye, burimo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose. Yongeyeho ko yasanze u Rwanda rufite umutekano n’amahirwe menshi yo kwiteza imbere.
Yagize ati, “Nasanze ibyo batubwiraga ku Rwanda ari ibihuha gusa. Nageze hano baratwakira, batubwira aho igihugu kigeze mu iterambere. Twabonye ko abandi badusize inyuma mu iterambere. Ubu natwe twatangiye gukora kugira ngo twiteze imbere.”
Yakomeje agira ati, “Nageze hano, banyishyurira ubwisunganemu kwivuza umwaka wose. Ubu ni njye wiyishyurira. Murabona ko umuntu ashobora kubaho neza hano. Ndashishikariza abandi bakiri iyo ngiyo gutaha kugira ngo dufatanye kubaka igihugu cyacu.”
Mukakalisa, yavuze ko abana be batabonye amahirwe ahagije yo kwiga, ariko ko ikintu cya mbere agiye gushyira imbere ari ukubandikisha mu mashuri.
Yagize ati, “Umukobwa wanjye mukuru ni we wenyine wigaga muri Congo, ariko yaje guhagarika ishuri kubera ubuzima bugoye twari tubayemo. Ubu bamaze kunsanga mu rugo, ngiye kubajyana ku ishuri kugira ngo bige nk’abandi bana b’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Fred Rwiririza, yavuze ko amakuru atari yo ku Rwanda, ari imwe mu nzitizi zatumaga bamwe mu Banyarwanda bari barahungiye muri RDC bakomeza kuguma mu mashyamba aho gutaha.
Yagize ati, “Iyo uganiriye na bo, bakubwira ko icyababuzaga gutaha ari amakuru y’ibinyoma bari barahawe, abumvisha ko mu Rwanda ibintu bitagenda neza. Ibyo bituma batinya gutaha. Mu by’ukuri, ni byo byatumye benshi muri bo badataha.”
Abajijwe impamvu abenshi mu bataha ari abagore n’abana, Rwiririza yavuze ko hari bamwe mu bagabo bakiri mu mashyamba, aho bari mu mitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati, “Bamwe banze kubivugaho, abandi barabivuga ku mugaragaro, ariko abagabo benshi bari mu mashyamba, bari mu mitwe yitwaje intwaro. Ni yo mpamvu nababwiraga ko nibagera mu Rwanda, bagomba gushaka telefoni bagahamagara abagabo babo, kuko n’abagabo bamaze gutaha nta kibazo bahuye na cyo.”
Abatashye, barimo imiryango 41 igizwe n’abantu 158 baturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’indi miryango 28 igizwe n’abantu 116 baturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.