U Rwanda Rukeneye Amadolari Miliyari 12 Azarufasha Kugabanya Imyuka Ihumanye.
u Rwanda, ruragaragaza ko rukeneye ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika, angana na tiriyari 17.7 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53 ku ijana bitarenze mu mwaka wa 2035.
Ibyo, byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bateraniye mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP31), iri kubera i Antalya muri Türkiye.
Yavuze ko 80 ku ijana by’ishoramari rikenewe bizava ku nkunga mpuzamahanga, asaba ko amafaranga agenewe ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, atangwa mu buryo bwizewe, bworoshye kugeraho kandi buhagije.
Minisitiri Nsengiyumva, yavuze ko kubona ayo mafaranga byafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa politiki zigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Yagize ati, “Ibi, birasaba ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari, aho 80 ku ijana byaryo bizava ku nkunga mpuzamahanga. Dukeneye inkunga y’amafaranga itangwa mu buryo bwizewe, bworoshye kugeraho kandi buhagije kugira ngo tugere kuri iyi ntego.”
Minisitiri w’Intebe, yashimangiye ko kurengera ibidukikije bigomba kujyana n’iterambere rirambye, ukaba ari n’umusingi w’Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda, ndetse n’ingamba z’igihugu zo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
u Rwanda, rwasabye kandi ko hakurwaho inzitizi zituma imishinga ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere itabasha kubona igishoro. Rwavuze ko ibyemezo byo gushora imari bikwiye gushingira ku gaciro n’ubushobozi bw’imishinga, aho gushingira ku bihugu cyangwa uturere iherereyemo.
U Rwanda, rwashimangiye kandi ko za Leta n’abikorera bagomba gukorana mu gushaka ishoramari ry’imishinga ifatika, hatabayeho kongera umutwaro w’imyenda ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Mu mwaka wa 2027, u Rwanda ruzaba ruyoboye ihuriro ry’ibihugu 77 bikiri mu nzira y’amajyambere hamwe n’u Bushinwa (G77 andChina). Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakoresha uwo mwanya mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no guteza imbere ibiganiro ku nkunga y’amafaranga agenewe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
u Rwanda, rwashimangiye ko COP31 idakwiye kwibukirwa gusa ku mihigo n’amasezerano bizayivugirwamo, ahubwo kohagomba no gutekerezwa ku bikorwa bifatika byazakurikirahonyuma.