Ibigo 15 byo muri Oman Byiteguye Kubyaza Umusaruro amahirwe y’ishoramari Ari mu Rwanda.

Ibigo by’ubucuruzi 15 byo muri Oman, biteganyijwe ko bizitabira ihuriro ry’ubucuruzi ry’u Rwanda na Oman rizabera i Kigali, aho rigamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, gushaka amasoko mashya no guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cyo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ibigo 15 byo muri Oman Byiteguye Kubyaza Umusaruro amahirwe y’ishoramari Ari mu Rwanda.

Ihuriro ry’ubucuruzi hagati ya Oman n’u Rwanda (Oman-Rwanda Business Forum), riteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 10 Ugushyingo 2026, rikaba ryarateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda no Guteza Imbere Ishoramari ya Oman. 

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Oman (ONA) kuri uyu  wa Mbere tariki 9 Ugushyingo, iri huriro rizahuza abahagarariye abikorera bo mu bihugu byombi kugira ngo baganire ku mahirwe ari mu bucuruzi n’ishoraimari. Rizanafasha ibigo byo muri Oman kwagura amasoko y’ibicuruzwa na serivisi byabyo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Intumwa za Oman, zizaba ziyobowe na Ghalib Said Al Maamari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda no Guteza Imbere Ishoramari, akaba ashinzwe ubucuruzi n’inganda.

Azaba aherekejwe na Khamis Mohammed Al Shammakhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga, ushinzwe ubwikorezi, hamwe n’abandi bayobozi n’abahagarariye ibigo bitandukanye.

Ibigo 15 bizitabira iri huriro, bikora mu nzego zinyuranye zirimo gutunganya ibiribwa, ibikomoka ku buhinzi, gukora ibikoresho bya pulasitiki, ingufu, ikoranabuhanga, serivisi za tekiniki n’ibikoresho by’amashanyarazi.

Biteganyijwe ko iri huriro, rizarangwa n’ibiganiro ndetse n’inama zihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Oman, hibandwa ku mahirwe y’ishoramari, gukwirakwiza ibicuruzwa no gushyiraho ubufatanye burambye mu bucuruzi.

Abashoramari bo muri Oman, bazasobanurirwa kandi uko isoko ry’u Rwanda rihagaze, amategeko agenga ubucuruzi, ndetse n’ibisabwa mu gutwara no kugeza ibicuruzwa ku masoko yo mu gihugu. 

Hazanaganirwa ku buryo igihugu cya Oman cyakoresha u Rwanda nk’irembo ryinjiza ibicuruzwa n’ishoramari byacyo mu masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu bihugu nka Kenya na Tanzania.

Al Maamari, yavuze ko gutegura iri huriro, biri muri gahunda y’igihugu cya Oman yo kwagura ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi n’ibihugu bya Afurika no gushaka amasoko mashya y’ibicuruzwa byacyo. 

Yavuze ko kwagura amasoko mpuzamahanga, biri mu ngamba zifasha Oman kongera uruhare rw’inzego z’ubukungu zitari izishingiye kuri peteroli mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. 

Yagize ati, “Isoko ry’u Rwanda, ibigo byo muri Oman bishobora kuryungukiramo cyane, by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo gutunganya umusaruro no gutanga serivisi.” 

Yongeyeho ko minisiteri ayoboye, ikomeje gushyiraho ingamba zifasha ibigo byo muri Oman kugera ku masoko mpuzamahanga, ibihuza n’abafatanyabikorwa, ikamamaza ibicuruzwa byabyo ikanabifasha kumenya amahirwe ari mu bucuruzi n’ishoramari. 

Muhanad Hamoud Al Riyamy, impuguke mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga muri iyo minisiteri, yavuze ko u Rwanda ari isoko rikizamuka rifitiye akamaro kanini ibigo byo muri Oman bishaka kwagura ibikorwa byabyo no kubona abakiriya bashya. 

Madayn Mubarak Al Balushi, ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko gahunda y’igihugu cya Oman yo kongera ibicuruzwa byacyo byoherezwa mu mahanga, ikomeje gufasha iki gihugu mu gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye zigamije gufasha ibigo byo muri Oman kugera ku masoko yo mu mahanga.

Muri izo politiki, harimo gutegura inama zihuza abacuruzi n’abashoramari, ingendo zo kwamamaza ubucuruzi, kwitabira ibikorwa birimo imurikagurisha mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye, ndetse no guha abacuruzi amakuru ku mahirwe ari mu masoko anyuranye.

Al Balushi, yavuze ko ihuriro rizabera i Kigali, rizafasha ibigo byo muri Oman gusobanukirwa ibikenewe ku isoko ry’u Rwanda, ibisabwa n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse n’uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya bashobora kubigura.

Izi gahunda, zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cya Oman cya 2040, aho iki gihugu cyihaye intego yo guteza imbere ubukungu bwacyo binyuze mu ngeri zinyuranye, kugabanya kwishingikiriza ku mutungo kamere wa peteroli no kongera uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu.

Iri huriro rije nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman.

Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Oman rizabera i Kigali, rije nyuma y’amezi abiri Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko rw’akazi muri Oman, ku wa 7 n’uwa 8 Nzeri 2026, aho yakiriwe n’umuyobozi wa Oman ari we Sultan Haitham bin Tarik.

Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye agamije kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ubwikorezi n’umurimo. 

Byanemeranyije gufungura za ambasade muri buri gihugu, gushyiraho komisiyo ihuriweho ndetse no gushyiraho ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Oman, mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu bukungu. 

Ihuriro rigiye kubera i Kigali, ni imwe mu ntambwe zigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho guhuza abikorera babyo no kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu bucuruzi n’ishoramari.

Share