Minisitiri w’Intebe Yijeje Ab’I Rulindo Kubasanira Ibikorwaremezo Byo Kuhira.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yijeje inkunga ya Leta mu gusana ibikorwaremezo byo kuhira mu gishanga cya Nyarububa giherereye mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, ariko anasaba abahinzi gushyiraho uruhare rwabo mu gufata neza ibyo bikorwaremezo.
Ibyo, Minisitiri w’intebe Justin Nsengiyumva, yabitangaje kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, ubwo muri iki gishanga hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2027 A.
Igishanga cya Nyarububa, gikora ku mirenge ya Rukozo na Cyungo, kikaba gihingwamo n’abahinzi 1,302 bibumbiye muri koperative yitwa KOYAKIRU. Icyo gishanga, gifite ubuso bwa Hegitari 97.2, ndetse ni kamwe mu duce twera cyane mu karere kose ka Rulindo.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A, abahinzi bakorera muri iki gishanga, bateye ibigori ku buso bwa hegitari 85.77, ibirayi ku buso bwa hegitari 10 ndetse n’imboga ku buso bwa hegitari 1.5. Ubwo igikorwa cyo gutangiza icyo gihembwe cy’ihinga cyabaga, ubuso bwa hegitari 0.3 bwari bugenewe kuzaterwaho ibigori, ni bwo buso butari bwagahinzwe.
Icyo gishanga, cyatunganyijwe mu mwaka wa 2008, binyuze mu mushinga u Rwanda rwafatanyijemo na Banki y’isi yose wari ugamije Gushyigikira Iterambere ry’Ubuhinzi mu Bice by’Icyaro (RSSP II), mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwo mu bishanga no mu misozi.
Umuhinzi wo mu murenge wa Rukozo witwa Irakarama Gonzague, yavuze ko kuva icyo gishanga cyatunganywa, abahinzi babonye umusaruro mwinshi.
Yavuze ko mbere y’uko umushinga wa RSSP II utangira, abahinzi bahingaga mu kajagari kandi bagahinga ibihingwa byinshi birimo amateke, imyumbati n’ibisheke. Ariko aho icyo gishanga kimariye gutunganywa, abahinzi bibumbiye hamwe bahuza ubutaka, bashyira mu bikorwa imishinga y’ubuhinzi bwa kijyambere, ndetse bahise banatangira guhinga igihingwa kimwe ku buso bunini.
Zimwe mu mbuto z’uwo mushinga uyu muhinzi avuga, ni uko umusaruro w’ibigori wavuye kuri Toni 2.5 kuri Hegitari ukagera kuri Toni 6.5 kuri Hegitari, naho umusaruro w’ibishyimbo, wo wavuye kuri Toni 1.5 kuri Hegitari ugera kuri Toni 3.5 kuri Hegitari. Uwo muhinzi kandi, anishimira ko ibikorwa bya koperative yabo ubu bifite ubwishingizi.
Nubwo abahinzi bishimira ibyiza byavuye mu mushinga wa RSSP II, bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibikorwaremezo byo kuhira byangiritse, ku buryo bibagora kuhira imyaka yabo mu gihe cy’impeshyi. Abo bahinzi, bavuga ko kuhira muri icyo gishanga bisa n’ibibagora, kuko amazi atagera ku buso bwose bwahinzweho.
Abo bahinzi kandi, bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’isuri yibasira ubutaka bwo ku misozi by’umwihariko mu gihe cy’imvura nyinshi, kuko ibangiriza imyaka yabo.
Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abo bahinzi gufata inshingano zo kubungabunga ibikorwaremezo begerezwa, aho kubirebera biri kwangirika. Yabashishikarije gukorana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, bagashyiraho ingano nke y’amafaranga ava mu musaruro wabo w’ubuhinzi, kugira ngo ukoreshwe mu gusana no kubungabunga ibyo bikorwaremezo, anizeza ko Leta izabashyigikira mu gutuma ibyo bikorwaremezo byo kuhira byongera gukoreshwa mu buryo bwuzuye.
Yagize ati, “Nka Koperative, mushobora gutekereza ku gushyira ku ruhande amafaranga make avuye mu musaruro wanyu w’ubuhinzi, kugira ngo mufate neza ibi bidendezi by’amazi. Mushobora kandi gushyiraho umusanzu wanyu mu kubifata neza binyuze mu bikorwa by’umuganda. Ku kijyanye n’ibikorwaremezo byo kuhira, ibyo tuzabisana. Umuyobozi mukuru wa RAB ari hano, bagiye gukurikirana icyo kibazo.”
Minisitiri w’intebe kandi, yasabye abo bahinzi kuzabungabunga ibyo bikorwaremezo, ku buryo bitazangirika mu gihe gito.
Yagize ati, “Icyo dushaka, ni uko nitugaruka umwaka utaha, mutazatubwira ko ibyo bikorwaremezo byangiritse na none. Turifuza ko mukorana natwe, kugira ngo twizere neza ko ibyo bikorwaremezo bibungabungwa.”
Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yanaboneyeho gukangurira abaturage n’abayobozi babo gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira mu bana, yongeraho ko umusaruro w’ubuhinzi ugomba kujyana n’imirire myiza ndetse n’imikurire myiza y’abana.
Yagaragaje ko imibare y’abana bagwingira mu karere ka Rulindo iteye impungenge, kuko abana 3 mu bana 10 muri ako karere, bafite icyo kibazo.
Yagize ati, “Iyo tugereranyije mu bana icumi, batatu muri bo bafite ikibazo cy’igwingira. Uwo mubare rero uracyari munini. Igihugu gishaka kwihesha agaciro, ntigiterera iyo mu gihe gifite abana bafite ikibazo cy’igwingira. Igihugu gifite abana bagwingiye, abaturage bacyo ntibashobora kugera ku ntego zabo. Birashoboka ko mwashyira imbaraga mu kugabanya iyi mibare mu buryo bugaragara.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judit, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zabaruye abana bose bafite ikibazo cy’igwingira mu karere, ndetse bahita banatangira kwigisha ababyeyi babo ibyiza byo kurya indyo yuzuye, kugira ngo bahindure uko bateguraga amafunguro mu miryango yabo.
Uyu muyobozi, yongeyeho ko abana bafite ibibazo byihariye bituruka ku mirire mibi, bajyanwa ku nzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho.
Minisitiri Nsengiyumva kandi, yanaboneyeho gusaba abaturage gufata ingamba zihamye muri iki gihe giteganyijwe kugwamo imvura nyinshi, haba mu buhinzi ndetse no mu miturire, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’icyo cyiza.