Wellars Gasamagera Yatorewe kuba Umusenateri.

Kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2026, Ambasaderi Wellars Gasamagera, yatangajwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) nk’Umusenateri ugomba gusimbura Senateri Donatille Mukabalisa witabye Imana azize uburwayi kuwa 30 Nyakanga 2026.

Wellars Gasamagera Yatorewe kuba Umusenateri.

Ambasaderi Gasamagera, yari yaratanzwe kuri uyu mwanya n’umuryango wa RPF Inkotanyi, ndetse yari we mukandida wenyine kuri uyu mwanya. 

Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda Dr. Frank Habineza, yavuze ko Gasamagera yatowe mu bwisanzure, nubwo yari we mukandida wenyine wari waratanzwe.

Yagize ati, “Hon. Gasamagera Wellars yatanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi. Nta wundi mukandida watanzwe. Twari twaremeranyije ko abakandida bazatangwa, bazatorwa mu bwisanzure, kabone n’iyo hatangwa umukandida umwe. Twese rero twamutoye mu bwisanzure.”

Kugira ngo yemererwe kuba Umusenateri, bigomba kwemezwa n’urukiko rw’ikirenga. Mu gihe yakwemezwa, Wellars Gasamagera wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, yaba umwe mu basenateri bane bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Ubusanzwe, Sena y’u Rwanda igizwe n’imyanya 26. Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, 8 bagashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 4 bagashyirwaho n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, naho 2 basigaye bagatorwa n’inzego z’amashuri makuru na za Kaminuza, haba iza Leta n’izigenga.

Kuri ubu, Abasenateri batatu bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ni Senateri Hadidja Ndangiza Murangwa waturutse mu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Frank Habineza waturutse mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ndetse na Alphonse Nkubana waturutse mu Ishyaka ry'Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP)

Ese ubundi, Wellars Gasamagera ni muntu ki?

Gasamagera yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi kuva tariki 4 Mata mu mwaka wa 2023 kugeza tariki 19 Ukuboza mu mwaka wa 2025.

Mbere yo gukora izo nshingano, kuva mu Kwakira mu mwaka wa 2019, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Angola, aho yari anahagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya São Tomé e Príncipe.

Gasamagera kandi, yanabaye umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amahugurwa mu Micungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute) (RMI)kuva tariki 27 Kamena 2012.

Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2011, Gasamagera yari Umusenateri, aho yari muri Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki, imiyoborere myiza ndetse n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Mbere, yabanje no kuba Perefe w’icyahoze ari intara ya Kigali ngari kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2001.

Ibyo yakoraga, Gasamagera yabifatanyaga no kuba mu miryango itanga inama kuri za Guverinoma, kuko yanayoboye ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga ubusesenguzi kuri Politiki (IPAR kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2019. 

Ambasaderi Wellars Gasamagera, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Quebec muri Canada, ndetse akaba anafite impamyabumenyi ya kinyamwuga yahawe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, (Commonwealth) ku mikorere y’inteko ishinga amategeko.

Share