Banki Nkuru y’u Rwanda Yimuye Igihe Ntarengwa Cyo Gusimbuza Inoti Zishaje.
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), yahaye abafite inoti zitazongera gukoreshwa mu Rwanda ukwezi kw’inyongera, kugira ngo bajye kuzihinduza mu bigo by’imari bibegereye, aho ubu itariki ntarengwa yashyizwe kuwa 30 Ugushyingo 2026, mu gihe mbere igihe ntarengwa cyo gusimbuza izo noti, cyari kurangirana na tariki 1 Ugushyingo 2026.
Inoti zitazongera gukoreshwa mu Rwanda, ni inoti y’amafaranga 500 yakozwe kuwa 1 Nyakanga 2004 no kuwa 1 Mutarama 2013, iy’amafaranga 1,000 yakozwe kuwa 1 Nyakanga 2004 no kuwa 1 Gicurasi 2015, iy’amafaranga 2,000 yakozwe kuwa 31 Ukwakira 2007, n’iy’amafaranga 5,000 yakozwe kuwa 1 Mata 2004 no kuwa 1 Gashyantare 2009.
Banki Nkuru y’Igihugu, ivuga ko izindi noti zigifite agaciro kandi zemewe gukoreshwa mu Rwanda. Izo ni inoti z’amafarangaa 500 n’iz’amafaranga 1,000 zakozwe kuwa 1 Gashyantare 2019, n’inoti z’amafaranga 2,000 n’iz’amafaranga 5,000 zakozwe kuwa 1 Ukuboza 2014 no kuwa 28 Kamena 2024.
Ibi, bivuze ko agaciro k’inoti, atari ko gasobanura ko inoti runaka yateshejwe agaciro, ahubwo ko itariki iyo noti yakoreweho, ari yo umuntu agomba kureba mbere yo gufata umwanzuro wo kuyisimbuza ku kigo cy’imari kimwegereye.
Banki nkuru y’u Rwanda kandi, ivuga ko kuva tariki 1 Ukuboza 2026 kugeza tariki 1 Werurwe 2027, abazaba bagifite inoti zitagikoreshwa mu Rwanda, bazaba bagifite amahirwe yo kuziguranisha banyuze ku cyicaro gikuru cya Banki nkuru y’u Rwanda kiri i Kigali ndetse no ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu.
Banki nkuru y’u Rwanda, ivuga ko kuguranisha inoti zateshejwe agaciro, bizarangira burundu kuwa 1 Werurwe 2027. Nyuma y’iyo tariki, izo noti, zizafatwa nk’izitemewe, kandi no kuziguranisha ntibizaba bigishoboka.
Nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda ibitangaza, inoti nshya zashyizwemo uburyo bugezweho bwo kuzigenzura no kurinda ko zakwiganwa byoroshye. Muri ubwo buryo harimo ibice bihindura ibara, aho umugozi w’umutekano uhindura ibara ukava ku cyatsi ukajya ku bururu bitewe n’inguni umuntu areberamo inoti. Ibi ni bimwe mu bitandukanya izi noti n’izari zisanzwe zikoreshwa, ubu zikaba zigenda zikurwa mu zifite agaciro.
Uretse ibyo bice bihindura ibara, inoti nshya z’amafaranga 2,000 na 5,000 zakozwe muri Kamena 2024, zifite n’izindi ngamba z’umutekano z’inyongera. Muri zo, harimo umugozi w’umutekano mugari ufite igice kibonerana, wanditseho inyuguti nto ari zo “BNR” ndetse n’umubare w’agaciro k’inoti.
Izi noti zombi kandi, zifite ikimenyetso cyimuwe, kikaba kigizwe n’Ikarita y’Igihugu n’inyuguti “BNR”. Iki kimenyetso ubu giherereye ku ruhande rw’iburyo rw’inoti, mu gihe ku noti zo mu ruhererekane rwabanje cyabaga kiri ku ruhande rw’ibumoso.
Imiterere y’izi noti na yo yaravuguruwe. Inoti y’amafaranga 5,000 igaragaza inyubako ya Kigali Convention Centre n’ibiseke gakondo nyarwanda, mu gihe inoti y’amafarangaa 2,000 igaragaza imisozi ikikije Ikiyaga cya Kivu hamwe n’ikawa yokeje.