Intumwa z’u Rwanda na Uganda, zahuriye i Kampala mu rwego rwo kwagura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

Ku nshuro ya 12, kuva kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2026, intumwa z’u Rwanda na Uganda, zahuriye i Kampala muri Uganda mu nama y’iminsi itatu y’itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi rizwi nka JPC mu magambo ahinnye y’icyongereza, mu rwego rwo kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Intumwa z’u Rwanda na Uganda, zahuriye i Kampala mu rwego rwo kwagura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

Ku ruhande rw’u Rwanda, intumwa zarwo ziyobowe na Teta Gisa, usanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, naho intumwa za Uganda, zo ziyobowe na Ambasaderi Richard Kabonero, umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane mu by’ubukungu muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda.

Abahuriye mu nama, basuzumye imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka ya 11 yabereye i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2023 aho igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse n’imbogamizi zihari kugira ngo zikurweho, hamwe no kwigira hamwe izindi nzego zo kwaguriramo ubutwererane hagati y’impande zombi.

Mu minsi itatu y’imirimo y’iyo nama kandi, hazabamo no kwigira hamwe uburyo bwo gushimangira ubutwererane mu nzego ibihugu byombi bisanzwe bifitanyemo imikoranire, harimo umutekano, iterambere ry’ibikorwaremezo, uburezi, ikibazo cy’abimukira ndetse n’ubucuruzi.

Ku ngingo y’ubucuruzi, abitabiriye iyi nama kandi basuzumye uko ubucuruzi nyambukamipaka bwanozwa hakurikijwe amabwiriza mu bucuruzi yashyizweho n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Impande zombi kandi zemeye ko hakenewe gukurwaho imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi hagati y’impande zombi, kugira ngo ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo, ubuhinzi, ubwubatsi n’ubukorikori butere imbere, nk’uko byagaragajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda.

Itsinda rihuriweho n’u Rwanda na Uganda rizwi nka JPC, (Joint Permanent Commission) ryashyizweho mu rwego rwo gusuzuma no kongera inzego z’imikoranire n’ubutwererane, ndetse no gukuraho imbogamizi zishobora kubangamira imikoranire myiza hagati y’impande zombi.

Share