U Rwanda Rurashimangira ko Ishyirwa mmu Bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, Rizatanga Umusaruro FDLR Nirandurwa Burundu.
Guverinoma y’u Rwanda, iragaragaza ko ifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, mu rwego rwo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ariko yemeza ko umusaruro witezwe kuri aya masezerano, uzagenwa n’umuhate wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, avuga ko amasezerano ya Washington akubiyemo inshingano za buri ruhande, ashinja uruhande rwa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kutubahiriza inshingano zarwo zo kurandura burundu umutwe wa FDLR.
Yolande Makolo, avuga ko kutarandura burundu umutwe wa FDLR, ari imbogamizi ikomeye ituma amasezerano ya Washington adatanga umusaruro yitezweho wo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Yagize ati, “Amasezerano ya Washington, akubiyemo inshingano zumvikana ku mutekano w’u Rwanda by’umwihariko izo kurandura umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside kandi ukaba ushyigikiwe na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Izo nshingano ntizirashyirwa mu bikorwa, kandi abo bireba ntibabibazwa.”
Yolande Makolo, ashimangira ko u Rwanda rutahinduye aho ruhagaze mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, ariko yibutsa ko buri ruhande rugomba gushyira mu bikorwa inshingano zarwo kugira ngo intego zatumye ayo masezerano asinywa zigerweho.
Yagize ati, “U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, mu gihe leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo igaragaje ubushake mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo, ndetse n’abahuza bagahora bagenzura ko buri ruhande rushyira mu bikorwa inshingano zarwo.”
Amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Ukuboza mu mwaka wa 2025, ashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hamwe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Félix Tshisekedi, ubwo bombi bari kumwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.
Ayo masezerano, yari agamije gushaka igisubizo ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kugarura umubano umaze igihe kirekire warajemo agatotsi hagati ya Kigali na Kinshasa. Bimwe mu by’ingenzi bigize ayo masezerano, ni ukurandura umutwe wa FDLR n’imitwe ifatanyije na wo, ndetse n’u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi. Ayo masezerano kandi, ateganya ko ibyo byose bigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo buhuriweho kandi bugenzurwa.
U Rwanda, ntirwahwemye kugaragaza ko umutwe wa FDLR uteje impungenge ku mutekano warwo no gushinja Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo gukomeza kuwutera inkunga.
Ku itariki ya 5 Kamena mu mwaka wa 2026, Guverinoma y’u Rwanda, yasohoye itangazo ivuga ko amasezerano ya Washington atagomba gushyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe rwonyine, rusaba ko ibihugu byombi byakubahiriza ibyo byiyemeje.
Icyo gihe, u Rwanda rwashimiye Leta zunze ubumwe za Amerika ku muhate wazo mu kugarura amahoro mu karere, ariko rusaba ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, rijyana no kubazwa inshingano za buri ruhande.
Amagambo ya Yolande Makolo, aje nyuma y’uko ibihugu byombi bikomeje kutavuga rumwe ku buryo amasezerano ya Washington ari gushyirwa mu bikorwa. U Rwanda, ruremeza ko rufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano, ariko rugasaba ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR gihabwa uburemere bwacyo, kandi buri gihugu kikabazwa ku nshingano cyiyemeje.