Umuhanzikazi Bwiza Yasezeranye mu Mategeko n’Umujyanama We mu Muziki.

Umuhanzikazi Bwiza Emerance, yasezeranye mu mategeko na Jean Claude Uhujimfura, umuyobozi w’ikigo cya KIKAC Music, ari na cyo kireberera inyungu ze mu muziki kuva mu mwaka wa 2021.

Umuhanzikazi Bwiza Yasezeranye mu Mategeko n’Umujyanama We mu Muziki.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko kw’aba bombi, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, ubera mu biro by’umurenge wa Kimihurura, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mbere y’uko basezerana mu mategeko nk’umugore n’umugabo, amakuru y’urukundo rwabo yari yaratangiye kuvugwa na benshi mu bakurikirana uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. 

Gusezerana mu mategeko hagati ya Bwiza n’umujyanama we, kuje nyuma y’urugendo bombi bakoreye ku mugabane w’Uburayi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Bwiza. Hari n’amakuru avuga ko muri urwo rugendo, ari bwo bombi bumvikanye kubana akaramata.

Hari kandi n’andi makuru akomeje gucicikana ko bombi bamaze kumvikana itariki y’ubukwe bwabo, nubwo bo ubwabo nta cyo barabitangazaho.

Bwiza n’umujyanama we, basezeranye mu mategeko, mu gihe uyu muhanzikazi ari kwitegura igitaramo azagirira mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia kuwa 28 Ugushyingo 2026, aho azahurira muri icyo gitaramo n’umuhanzi Bruce Melodie.

Bwiza, ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagize igikundiro gihebuje mu muziki, kuva yatangira kuwugaragaramo mu mwaka wa 2021.

Uyu muhanzikazi, yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2021, ubwo yatsindaga irushanwa ryateguwe n’ikigo cya Kicac Music ryitwa The Next Diva – Indi Mbuto, ari na bwo yaje kugirana amasezerano y’imikoranire n’iki kigo. 

Mu ntangiriro, uyu muhanzikazi, yabanje gushyira ahagaragara umuzingo muto w’indirimbo (Extended play) yise Connect Me, ari na ko ashyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo Ahazaza, Warubizi, Wibeshya n’izindi. 

Uyu muhanzikazi kandi, yagiye anagaragara mu birori n’ibitaramo bikomeye mu muziki, birimo n’ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards. Yashyize hanze imizingo minini (albums) ebyiri ari yo My Dream ndetse na 25 Shadesyamurikiye mu gihugu cy’u Bubiligi. 

Igitaramo azakorera mu mujyi wa Lusaka muri Zambia kuwa 28 Ugushyingo 2026, byitezwe ko ari  cyo azamurikiramo umuzingo we wa gatatu ari kwitegura gushyira hanze, ukaba witwa Home.

Share