U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda rwa Neuclear Ku Bufatanye n’u Burusiya.
U Rwanda n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo gukoresha ingufu za Neuclear nk’isoko ry’ingufu zisukuye kandi zizewe, zizafasha mu kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.
Aya masezerano, yashyizweho umukono n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB) ndetse na Rosatom, ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za Neuclear, ubwo muri iki cyumweru i Moscow mu Burusiya, haberaga inama ihuza u Burusiya na Afurika.
Mu isinywa ry’ayo masezerano, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Maj Gen Joseph Nzabamwita. Ayo masezerano, atanga amahirwe ku Rwanda yo kubaka uruganda rutanga amashanyarazi rukoresha reaktori nto zishobora kubakwa mu byiciro (Small Modular Reactor - SMR), ndetse n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga rya Neuclear.
Nzabamwita yavuze ko biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bikorwa izatangira vuba mu Rwanda. Yongeyeho ko uyu mushinga uzatanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko, ndetse ugafasha mu guhugura abahanga mu bumenyi bwa Neuclearn’abatekinisiye.
Yagize ati, “Ingufu za Neuclear zisukuye, gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga rya Neuclear, ndetse no guhugura abahanga mu bumenyi bwa Neuclear n’abatekinisiye, bikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.”
Yagaragaje ko ingufu za Neuclear n’ikoranabuhanga rijyanye na zo bishobora kuzana inyungu zifatika ku Banyarwanda mu nzego zitandukanye, zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutanga amashanyarazi.
Mu rwego rw’ubuvuzi, iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa mu kuvura kanseri, mu gihe mu buhinzi ryafasha mu kubungabunga umusaruro w’ibihingwa no kuwurinda kwangirika. Rishobora kandi gufasha mu bushakashatsi bugamije kumenya aho amabuye y’agaciro aherereye n’uburyo yatunganywa, ndetse no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu by'ikoranabuhanga.
Nzabamwita yavuze ko iri koranabuhanga rizagira uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere u Rwanda rwihaye, cyane cyane iziteganyijwe muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) na gahunda y’Icyerekezo cya 2050.
Yagize ati, “Iri koranabuhanga ni ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere n’icyerekezo cya 2050. Imirimo yo kubaka izatangira vuba mu Rwanda, kandi ibi bizanagira uruhare mu guhanga imirimo ku rubyiruko rwacu.”
U Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda yo gutangira gukoresha ingufu za Neuclear binyuze mu ikoranabuhanga rya reaktori nto zishobora kubakwa mu byiciro (SMRs). Izi reaktori ni nto ugereranyije n’inganda zisanzwe zitanga amashanyarazi zikoresha ingufu za Neuclear, kandi zishobora kubakwa mu byiciro bitandukanye.
Bitandukanye n’inganda nini zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za Neuclear zishobora kugira ubushobozi bwo gutanga megawati zigera kuri 1,000, SMRs zituma ibihugu byongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi bitewe n’ingano yayo bikenera.
Biteganyijwe ko reaktori u Rwanda rurimo gutekereza gukoresha zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi agera kuri megawati 200 kuri buri imwe. Mu gushyiraho reaktori nyinshi, igihugu kizashobora kongera buhoro buhoro ingano y’amashanyarazi gitanga bitewe n’uko abayakeneye bazagenda biyongera.
Urugero, aho kubaka uruganda rumwe runini rushobora gutanga megawati 1,000, u Rwanda rushobora gushyiraho reaktori zifite ubushobozi butandukanye, bitewe n’ingano y’amashanyarazi y’inyongera igihugu kizaba gikeneye.
Ubu buryo buzafasha igihugu kwagura buhoro buhoro ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za Neuclear, ari na ko cyubaka ubumenyi, ubunararibonye n’ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo iri koranabuhanga rikoreshwe neza.