Ibiciro by’Ibikorerwa mu Nganda byazamutseho 21.5 ku Ijana Muri Nzeri 2026.
Ibiciro by'ibicuruzwa bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda byazamutseho 21.5 ku ijana muri Nzeri 2026, ugereranyije n'ukwezi nk'uku kwa Nzeri 2025. Iri zamuka ryatewe ahanini n'izamuka ry'ibiciro mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa byo kuyashakisha, ndetse no mu rwego rw'inganda zitunganya ibikoresho n'ibicuruzwa, nk'uko bikubiye muri Raporo y’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR).
Iyo Raporo yerekana uko ibiciro by'ibicuruzwa biva mu nganda byari byifashe muri Nzeri 2026 igaragaza ko ibiciro mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa byo kuyashakisha byazamutseho 56.9 ku ijana ugereranyije na Nzeri 2025, mu gihe ibiciro mu nganda zitunganya ibicuruzwa byazamutseho 21.2 ku ijana.
Ugereranyije na Kanama 2026, ibiciro rusange by'ibicuruzwa biva mu nganda byazamutseho 2.9 ku ijana. Iri zamuka ryatewe ahanini n'izamuka rya 3.3 ku ijana ry'ibiciro mu nganda zitunganya ibicuruzwa, nubwo ibiciro mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa byo kuyashakisha byagabanutseho 1.5 ku ijana.
Ku bicuruzwa by'inganda bigurishirizwa ku isoko ry'imbere mu gihugu, ibiciro byazamutseho 22.2 ku ijana muri Nzeri 2026 ugereranyije n'ukwezi nk'uku k'umwaka wabanje.
Iri zamuka ryatewe ahanini n'izamuka rya 24.4 ku ijanary'ibiciro mu rwego rw'inganda zitunganya ibicuruzwa.
Ku gipimo cy'ukwezi, ibiciro by'ibicuruzwa biva mu nganda bigurishirizwa imbere mu gihugu byazamutseho 3.2 ku ijanaugereranyije na Kanama 2026. Ibi ahanini byatewe n'izamuka rya 3.5 ku ijana ry'ibiciro mu nganda zitunganya ibicuruzwa.
Ku bicuruzwa byo mu nganda byoherezwa mu masoko yo hanze y'u Rwanda, ibiciro byazamutseho 17.3 ku ijana muri Nzeri 2026 ugereranyije n'uko byari bimeze muri Nzeri 2025.
Iri zamuka ryatewe ahanini n'izamuka rya 56.9 ku ijanary'ibiciro mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa byo kuyashakisha. Icyakora, ibiciro by'ibicuruzwa bitunganyirizwa mu nganda byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 14.1 ku ijana muri icyo gihe.
Ugereranyije na Kanama 2026, ibiciro by'ibicuruzwa byo mu nganda byoherezwa mu mahanga byazamutseho 0.3 ku ijana. Ibiciro mu nganda zitunganya ibicuruzwa byazamutseho 2.1 ku ijana, mu gihe ibiciro mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa byo kuyashakisha byagabanutseho 1.5ku ijana.
Ikigereranyo cy'izamuka ry'umwaka ku mwaka ry'ibiciro rusange by'ibicuruzwa biva mu nganda cyavuye kuri 21.1 ku ijana muri Kanama 2026 kigera kuri 21.5 ku ijana muri Nzeri 2026.
NISR isobanura ko raporo yayo ya buri kwezi ishingira ku giciro fatizo uwakoze igicuruzwa cyangwa utanga serivisi yakiriye, hatabariwemo andi mafaranga y'inyongera nk'imisoro n'amafaranga yo gutwara ibicuruzwa